Ingabire Victoire yanyomoje amakuru avuga ko agiye  gusohoka mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda(FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire yabeshyuje amakuru avuga ko agiye kuva mu Rwanda akerekeza mu Bubiligi mu kwezi gutaha dore ko umuryango we ariho uherereye.

Uyu munyapolitiki w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda avuga ko aya makuru atari yo kuko kuva mu Rwanda bisaba uruhushya rwa Minisitiri w’Ubutabera kandi kugeza ubu akaba ntarwo yasabye.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare, Ingabire Victoire yagize ati “ Ayo makuru si yo, kugira ngo nsohoke mu gihugu ngombwa uruhushya rwa Ministiri w’Ubutabera kandi urwo ruhushya ntarwo nasabye. Sinshobora gukora ibinyuranyije n’amabwiriza nahawe ubwo nasohokaga muri Gereza.”

Ingabire Victoire yadukuriye inzira ku murima ko nta gahunda afite yo gusohoka mu gihugu.

Ati “Ibihuha bivugwa n’ibyinshi, nta mwanya mbiha. Nta gahunda mfite hafi aha yo kujya hanze y’igihugu n’ubwo umuryango wanjye ariho uba.”

Kuva yafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika,Ingabire Victoire ntarasohoka mu Rwanda. Mu mwaka wa 2018, byigeze kuvugwa ko abana be ari bo bazaza mu Rwanda bavuye mu Buholandi kugeza na n’ubu ntibarahakandagiza ikirenge.

Hari ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018 , ubwo Perezida Paul Kagame yahaga imbabazi abagororwa barimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma yo kumusaba imbabazi ku byaha bakoze, binyuze mu nyandiko.

Izi mbabazi kandi bazihawe nyuma y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari nayo yemerejwemo ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo