Ingabire Victoire yahishuye byinshi yavuganaga na Kizito Mihigo-Video

Mu kiganiro kirambuye Perezidante w’ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All, DALFA-Umurinzi) ritaremerwa gukorera mu Rwanda, Ingabire Victoire yagiranye n’UMUBAVU, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyavuzwe ko abakozi ba Leta bagiye kujya bakatwa 0,5 by’umushahara bizunganira Mituweli, ibyo yaganiraga na Kizito Mihigo n’ibindi bitandukanye.

Gukata abakozi ba Leta n’abigenga ku mushahara wabo amafaranga angana na 0.5% yo kunganira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de sante, biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza, gusa ntibyavuzweho rumwe na bamwe dore ko hari n’abavuze ko byaba byiza bibanje kuganirwaho.

Kuri iki, Ingabire Victoire yagaragaje ko Leta yagakwiriye gushaka ahandi hava amafaranga yunganira Mituweli aho gukata ku mishahara y’abakozi, ibyo avuga ko bihonyora Itegeko Nshinga rya Repubullika y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC ubwo iyi nkuru y’ikatwa rya 0,5 ku mushahara w’abakozi ba Leta n’abigenga yajyaga hanze, Victoire Ingabire yavuze ko iyo ngingo ya Leta yafashwe hirengagijwe Itegeko Nshinga ry’igihugu ndetse n’itegeko rigenga umurimo "kuko umushahara w’umuntu ni umutungo we bwite, ni ntavogerwa, ntabwo umuntu apfa kuwufataho uko yishakiye".

Aganira n’UMUBAVU kuri iyi ngingo, Victoire yabanje gukebura abakunze kuvuga ko yitambika gahunda za Leta/ibyemezo bya Leta, ko adakunda igihugu, ati "Ndagira ngo mbwire abo bantu izo mvugo bazireke, nkora ibiri mu burenganzira no mu nshingano mpabwa n’Itegeko Nshinga kandi inshingano ya mbere mfite ku gihugu cyange, ni ugukora ku buryo twubaka igihugu kigendera ku mategeko, niba dufite amategeko agomba kubahirizwa, akubahirizwa natwe abategekwa ndetse n’abategeka".

Ku gukata abakozi ba Leta n’abigenga 0,5 by’umushahara wabo mu rwego rwo kunganira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de sante nkuko Leta ibivuga, Ingabire Victoire avuga ko hari abakozi bo muri Leta bagiye bamubwira ngo abavugire, abatabarize umushahara wabo ni mutoya none ugiye no gukatwaho kandi n’ibiciro biri ku isoko bihanitse.

Avuga ko ingaruka z’ibi atari nziza ku bantu benshi bazakatwa amafaranga. Ku bijyanye no kumenya niba byubahirije amategeko, Itegeko ry’Umurimo nomero 66 ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 78 rivuga ko mbere yo gukata ku mushahara w’umukozi ugomba kubanza kubimubwira, Victoire ati "Ntibyakozwe".

Victoire avuga ko ahateganyijwe kuva amafaranga azunganira Mituweli nkuko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryavuzwe haruguru, ngo ntacyo hatwaye uretse gusa ku gukata ku mushahara w’abakozi, ati "Kugenda bashakisha aho amafaranga ava kugira ngo bunganire Mituweli, kuri jyewe ntabwo ibyo bintu mbirwanya, ako ndwanya ni ako gace (agace ka 10 k’iryo Teka rya Minisitiri w’Intebe kavuga ku gukata umukozi 0,5 by’umushahara we), ako gace ka 10 nibagakuremo be gukora ku mushahara w’umukozi kuko nibawukoraho baraba bamusubije hasi".

Kuri iki kibazo, Leta y’u Rwanda yo yavuze ko iyo ngingo yafashwe ku nyungu z’umunyagihugu muri rusange.

Ubwo yavuganaga na BBC kuri iyi ngingo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatatu, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, Gaspard Musonera yavuze ko amafaranga asanzwe atangwa n’umukozi n’ayo umukoresha amutangira, ari ayo kwivuza we n’umuryango we gusa.

Yavuze ko hakenewe ubundi buryo kugira ngo abanyagihugu bandi na bo bashobore kuvurwa, ari cyo ngo ayo mafaranga bazakatwa azakora.

Yagize ati "Ayo 0.5 % ku mushahara wabo bwite wo ku kwezi, ni inkunga yabo ku kigega cy’ubwishingizi mu kwivuza kuko ayo abaturage basanzwe batanga ni make cyane ugereranije n’akenewe kugira ngo bashobore kwivuza mu buryo bukwiriye".

Avuga ku byavuzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kinafite mu nshingano zacyo Ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, gikora gihomba kandi ko uwo musanzu usanzwe ukoreshwa nabi, yavuze ko bidafise ishingiro ngo kuko nta bindi bari kuvuga.

Muri iki kiganiro kandi Ingabire Victoire yakomoje kuri Kizito Mihigo Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yiyahuriye muri Kasho ya Polisi y’i Remera, avuga ko yari yaramubwiye imigambi ye irimo no kuba yari afite gahunda yo kurongora.

Ubwo bari bakiri muri Gereza ngo Ingabire yabajije Kizito Mihigo inzozi ze, amusubiza ati "Mfite inzozi ebyiri, ku buzima busanzwe nifuza kuzubaka urugo (Ingabire ati ’Ibyo yabimbwiye tukiri muri Gereza’) kandi rwa Gikirisitu, umugore mwiza n’abana beza bane basa nka nyina...".

Mu bundi buzima ngo Kizito Mihigo yamubwiraga ko yifuza ko umuryango yashinze wazaba uwo ku rwego mpuzamahanga.

Ingabire Victoire avuga ko ubwo yari agiye ku rukiko kwitaba nkuko bombi bari babitegetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida, yatekereje ko Kizito Mihigo we atagihari yatabarutse, bikamubabaza, ngo ndetse icyo gihe yibutse byinshi bavuganaga bakiri muri Gereza.

Victoire yavuze ko hari byinshi bijyanye n’ubuzima bwite bwa Kizito Mihigo adashaka kuvuga gusa avuga ko icyo abantu bakwiriye kumusigaranaho, ari uko yari umwana mwiza wari ufite uburere, wakundaga Imana, wifuzaga ko abanyarwanda bose babana mu mahoro ndetse n’isi yose muri rusange.

Ubutumwa yahaye abanyarwanda bose yewe n’ababa hanze, Victoire yavuze ko ari ugukunda no gufatanya kubaka u Rwanda buri munyarwanda buri wese yibonamo.

Ku wa 17 Gashyantare 2020, ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo yapfiriye muri Kasho yayo y’i Remera yiyahuye, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa 22 Gashyantare 2020, ahari abantu benshi cyane b’ingeri ziutandukanye barimo n’uyu Ingabire Victoire bafunganye.

Kizito yari yarakatiwe gufungwa imyaka 10 muri 2015 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi Perezida Paul Kagame ndetse no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Madamu Victoire we yari muri gereza ku gihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga amaze guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya Jenoside.

Aba bombi bafunguwe nyuma yuko bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi.

Ibi n’ibindi byinshi Ingabire Victoire yaganiriye n’UMUBAVU, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo