Ingabire Victoire avuze ku isubikwa rya CHOGM ,agaruka ku Musizi Bahati  waburiwe irengero

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera imbere mu gihugu ariko ritaremerwa mu mategeko(DALFA-UMURINZI) , Ingabire Victoire asanga kuba inama ya CHOGM yarasubitswe ari igihombo ku gihugu ndetse no ku bikorera kuko hari abari barashoye amafaranga mu bikorwa byo kwitegura abashyitsi bazayitabira ,ndetse ngo bikaba igihombo gisubitse kuri Opozisiyo.

Avuga ko kuba yarikuba hari akantu gake kari kugeza ku bantu runaka byibuze nako kakaboneka.

Aganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Ingabire Victoire avuga ko hari amahame agenga Umuryango wa Common Wealth u Rwanda rutubahiriza kuko umuturage agomba kwisanzura akumva ko ntamuntu uzamuhohotera akandagiye ngo amutsikamire ndetse akabaho mu bwisanzure yumva ko nta muntu we uzongera kuburirwa irengero , batazongera kuvuga ko Bahati aburiye i Nyanza , umuntu akumva atuje mu mutima , umuntu akumva afite amahoro mu mutima.

Agaruka ku kuba inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali tariki 21 Kamena 2021 ubu ikaba yarasubitswe hari abikorera bari barashoye amafaranga mu myiteguro yo kwakira abantu ,Ingabire Victoire avuga ko Leta yakagombye kureba uburyo abantu nk’abo bakoroherezwa kwishyura imyenda ya Banki niba hari iyo bafashe nk’uko byigeze gukorwa mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19 umwaka ushize.

Akomeza avuga ko u Rwanda ruyoboye Commonwealth rwaravuguruye amwe mu mahame agenderwaho n’uyu muryango byaba ari byiza cyane kuko byagera ku banyarwanda bose.

Agaruka ku byatangajwe muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ko arenga Miliyali 5 yasesaguwe ,Ingabire Victoire avuga ko ntafaranga ry’umunyarwanda ryakagombye gupfa ubusa kandi riba ryavuze mu musoro atanga bityo ko kuba hari Abadepite babaye nk’abasigiriza ibyatangajwe bakabaye bishyira mu mwanya w’abaturage bahagarariye .

Yungamo ko ubundi Umudepite yakagombye kwishyira mu mwanya w’umuturage waburaye ,uwabuze Mitiweli bityo ko yakagombye kubwira umuyobozi wese ko ntafaranga ry’umuturage ryakagombye gutakara.

Akomeza avuga ko Abadepide badakwiye gukoma mu mashyi bavuga ngo noneho hasesaguwe Miliyari zirenga 5 zivuye kuri Miliyari 8 ibintu we yita agahoma munwa kuko aya mafaranga atabuze wenda hari uburyo Leta yagabanyiriza abacuruzi imisoro nabo bakagabanya ibiciro bityo wa muturage akagura kuri make.

Ngo kuba mu Rwanda hakiri abayobozi bikunda bashyira imbere inyungu zabo bwite , bagashyira mu mifuka yabo bakibagirwa umuturage babereyeho ko hari uburara , ka hari n’udafite aho arara iki ni ikibazo gikomeye.

Ikindi ngo kuba abayobozi bamwe bakoresha nabi amafaranga ya Leta ni ukuba ntawe ureguzwa aribyo azira kuko ngo mu bubasha abadepite bahabwa n’Itegeko Nshinga harimo no kweguza umuyobozi bahamagaye bagasanga yarakoresheje nabi umutungo wa rubanda.

Asaba abadepite kureka gukomera amashi ikibi kuko ntafaranga rya rubanda ryakagombye gukorereshwa nabi mu gihe hari umuturage ukiburara, abandi barya rimwe ndetse hari n’abana bajya mu mihanda kubera ibibazo by’ubukene biri mu miryango yabo.

Ingabire Victoire avuze ku Badepite bakoma amashyi ||Asaba leta ikintu gikomeye iyumvire nawe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gasana Kuya 17-05-2021

Ndababwiza ukuri ibintu bisigaye bibera mu Rwanda,ukuntu tuyobowe nko kuragira amatungo wagirango urwanda rwabaye akarwa k amabandi nabicanyi katagira ukayoboye ntabwo Chogam yari buhiteze njyewe ubwanjye natangiye kubyumva muri mata ko itazaba none byarasohoye ahubwo Kuki batinze kubivuga kndi nabo barabimenye cyera?!