Ingabire Victoire ashimangira ko nta mpamvu n’imwe yabababuza gukomeza gukorera Politiki mu gihugu

Umuyobozi w’Ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire atangaza ko nta mpamvu ihari yatuma badakomeza guharanira uburenganzira bwo gukora Politiki mu gihugu.

Uyu muyobozi w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda atangaje ibi nyuma y’urupfu rw’umwe mu bamufashaga akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka, Anselme Mutuyimana wishwe mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Werurwe 2019.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuwa 10 Werurwe 2019, Ingabire yavuze ko bari mu kababaro kenshi bitewe n’urupfu rwa Anselme Mutuyimana ariko ko ibi bitababuza gukomeza umurego mu ruhando rwa Politiki.

Ati “Nta mpamvu nimwe yatubuza gukomeza guharanira uburenganzira bwacu, bwo gukora poliki mu gihugu mu mahoro no mu mutuzo.”

Yasabye Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi kudacika intege. Ati “Icyo mbabwira ni ukwihangana, kudacika intege muri ibi bihe by’akababaro.”

Ingabire Victoire yadutangarije ko umurambo wa Mutuyimana wazanwe I Kigali kugira ngo hakorwe ibizamini byo kumenya icyamuhitanye.

Urupfu rwa Anselme Mutuyimana ruracyarimo amayobera

Ingabire Victoire abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa 9 Werurwe, yatangaje ko Mutuyimana yishwe mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Werurwe.

Avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari bwo bwamenyesheje umuryango wa nyakwigendera ko wajya gutora umurambo we mu ishyamba cyimeza rya Gishwati riherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’igihugu.

Uyu munyapolitiki atangaza ko Anselme Mutuyimana yavuye ku cyicaro gikuru cy’Ishyaka FDU-Inkingi akanyarukira mu Karere ka Rubavu aho yari agiye gusura umuryango we gusa ngo ntiyageze iyo yajyaga.

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (rib) yavuze ko abagenzacyaha mu karere ka Rutsiro bageze ahatoraguwe umurambo bahafata amakuru agamije kumenya icyateye uru rupfu.

Hari amakuru Bwiza.com idafitiye gihamya avuga ko aho umurambo wabonetse, abashumba bari baragiye bahabonye imodoka y’ivatiri y’ibara ry’umweru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

Anselme Mutuyimana apfuye yari afite imyaka 30 y’amavuko. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yari agisohoka muri gereza arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

SRC: Bwiza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
theo Kuya 12-03-2019

Birababaje, biteye agahinda ndetse n’isoni ku gihugu cyacu nk’u Rwanda. Uko biri kose abamwivuganye barahari kandi baraganje.