Ingabire Victoire abwije ukuri Inteko rubura gica, iyumvire ikiganiro-Video

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC cyatambutse mu mpera z’icyumweru gishize cyari cyatumiwemo abatumirwa batandukanye barimo na Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akanaba umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, cyibanze ku kureba aho amahame ya Demokarasi ageze ashyirwa mu bikorwa by’umwihariko mu Rwanda no mu Burundi.

Mu mwaka wa 2007 Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ONU/UN nibwo yemeje ko buri tariki 15 z’ukwezi kwa Cyenda Isi izajya izirikana Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi hagamijwe guteza imbere amahame remezo yayo.

Muri yo harimo; uburenganzira bwo kubaho, kwishyira hamwe, kugira no gutanga igitekerezo, guhabwa amakuru, gutangaza amakuru, uburinganire, amahitamo, gutora, uburenganzira bwa ba nyamucye n’ayandi.

Uyu mwaka ubutumwa bwa UN busaba abategetsi n’ubutegetsi kubahiriza amategeko no kubaha uburenganzira bw’abantu muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.

Mu bihugu bitandukanye, birimo n’ibyo mu karere, muri iki gihe havuzwe ibikorwa bikomeye by’ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Demokarasi ihagaze ite?

Kuva mu 2006, buri mwaka ikigo The Economist Intelligence Unit gitangaza raporo yitwa Democracy Index, ni igipimo cy’uko Demokarasi mu mahame yayo atandukanye ihagaze ku manota 10 mu bihugu 167 ku isi.

Kuri ’Democracy Index 2019’ yatangajwe muri uyu mwaka u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 n’amanota 3/10, u Burundi ku wa 154 n’amanota 2/10.

U Burundi n’u Rwanda byifashe gute?

Ibi bihugu byombi byasubiye inyuma ho umwanya umwe, ugereranyije n’icyegeranyo nk’iki cya 2018.

Abategetsi muri ibi bihugu byombi bumvikana kenshi bavuga ko Demokarasi ihagaze neza.

Mu Rwanda, raporo ya Gatandatu y’ibipimo by’imiyoborere yitwa "Governance Scorecard" yasohotse mu kwezi kwa 10/2019, ibipimo byinshi bya Demokarasi biri hagati y’amanota 70 na 94%.

Ibi byose Madamu Ingabire Victoire yabigarutseho muri iki kiganiro yewe n’amanota u Rwanda rufite muri Demokarasi, na we ubwe avuga amanota abona yatanga.

Yagarutse kandi ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ayibwiza ukuri cyane cyane avuga ku bibazo byugarije abaturage Inteko byakagombye kwigwaho na yo cyane ko ari intumwa za rubanda n’ibindi byinshi uriyumvira muri iki kiganiro utapfa gusanga ahandi.

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo