Ingabire Umuhoza Victoire yatumijweho n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)

Ingabire Umuhoza Victoire umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda FDU Inkingi uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame yongeye gutumizwaho n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenza cyaha.

Uyu mudamu niwe witangarije aya makurur ku rubuga rwe rwa Facebook na twitter avuga ko uru rwego rwamutumijeho nyuma y’amasaha make umwungirije ku buyobozi bw’iri shyaka bitangajwe ko yatorotse gereza yari afungiwemo aho yaregwaga ibyaha by’ubugambanyi.

nkuko mu itangazo rya Ingabire Victore abyivugira ategereje kwitaba uru rwego ejo kuwa kabiri taliki ya 9 Ukwakira 2018.

Aya makuru ntabwo aremezwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda kuko umuvugizi warwo Mbabazi Modeste yavuganye na Rwandanziza ayibwira ko ayo makuru atarayamenya.

mu busanzwe Ingabire VIctoire agifungurwa yategetswe kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe.

Ubutumwa bwa Victore Ingabire mu rurimi rw’igifaransa

“Ce matin 8/10/2018 on apprenait la disparition mystérieuse du Vice-président des FDU-INKINGI Twagirimana Boniface. Maintenant le Bureau d’investigation du #Rwanda vient de convoquer la présidente du parti Mme Victoire Ingabire, pour demain le 9/10/18 à 8h du matin. Esperons que ce n’est pas une suite aux menaces du Président Kagame lancées devant les parlementaires de la mettre en prison.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Indebakure Kuya 9-10-2018

Akarimi kabi gasemera agasaya