Indwara ya CHOLERA yayogoje umujyi wa Bujumbura

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, yaburiye ababa muri uwo mujyi ko indwara ya CHOLERA yamaze kuwibasira.

Mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki ya 05 Kanama 2019, Bwana Mbonimpa yatangaje ko abantu 126 bamaze kwandura iyo ndwara.

Yagize ati "Kugeza ubu uduce tubangamiwe kurusha utundi ni KANYOSHA, BUYENZI, BUTERERE, na CIBITOKE".

CHOLERA yandurira mu kunywa amazi cyangwa mu gufata amafunguro yandujwe n’amazirantoki arimo Virusi yayo.

Bwana Mbonimpa yavuze ko hari uduce dutandukanye dukunze gukoraniramo abantu benshi tutubahiriza isuku, nk’amazu y’uburiro n’ubunywero ...".

Yavuze ko ku munsi umwe usanga hagaragara abarwayi bashya bane cyangwa batanu".

Umukuru w’igisagara atangaza ingingo zafashwe mu ntumbero y’uguhangana n’iyo ndwara.

Kubw’iyi mpamvu hafashwe ingamba zirimo guhagarika ubunywero n’uburiro bikorera mu masoko, muri za Parking z’imodoka, ubukorera ku mihanda no hafi y’amazi.

Umujyi wa Bujumbura kandi wahagaritse urujya n’uruza rw’amasorori arimo ibiribwa, ibicuruzwa by’abatembereza amazi yo kunywa ari mu ma Sachets, imitobe n’ibindi byo kurya kuri za Parking n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi.

Umujyi kandi wabujije kuvoma no gukoresha amazi y’inzuzi cyangwa y’imigende.

Freddy Mbonimpa yasabye ko ahantu hose hafunzwe hadafungurwa abashinzwe ubuzima batabanje kureba niba hujuje ibisabwa mu by’isuku.

CHOLERA ni indwara yandura cyane kandi yica mu gihe gito cyane cyane mu gihe umurwayi atavuwe hakiri kare.


Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura bwabujije kuvoma no gukoresha amazi y’inzuzi n’andi yose bigaragara ko adasukuye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo