Indonesia: Ikirere cyabaye umutuku benshi bashya ubwoba abandi baravugishwa

Mu mpera z’icyumweru dushoje mu ntara imwe yo muri Indonesia, ikirere cyahindutse umutuku bitera benshi ubwoba gusa byavuye ku muriro wo mu mashyamba wateye imyotsi mu bice binini by’igihugu.

Umwe mu baturage wo mu ntara ya Jambi wafashe amafoto y’ikirere avuga ko kureba mu kirere byaryanaga mu maso kandi bikababaza mu muhogo.

Buri mwaka imiriro y’ishyamba muri Indonesia iteza ibyotsi byinshi mu kirere cy’igice cyose cy’akarere k’iburasirazuba bwa Aziya y’epfo.

Umuhanga mu by’ikirere yabwiye itangazamakuru ko guhinduka kw’ikirere byatewe n’ibyo abahanga bita ’Rayleigh scattering’.

Eka Wulandari wafashe amafoto y’uburyo ikirere cyari cyahindutse umutuku ku wa Gatandatu saa sita z’amanywa avuga ko ibitangazamakuru byinshi byashidikanyije niba aya mafoto ari ay’ukuri.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yagize ati "Ni amafoto na Video nafashe na Telephone yanjye, ni ay’ukuri". Avuga ko ibi byakomeje kumera bitya kugeza ku wa Mbere hamwe na hamwe.

Zuni Shofi Yatun Nisa undi muntu ukoresha Twitter yagaragaje amafoto nk’aya y’ikirere cyatukuye, yandikaho ati: "Aha si kuri Mars. Aha ni Jambi. Abantu dukeneye umwuka mwiza, ntidukeneye imyotsi".

Professor Koh Tieh Yong wo muri kaminuza ya siyansi muri Singapore avuga ko ibyabaye biterwa n’ibinyabutabire bimwe bigize umwuka iyo bihuye n’ibihu bikomoka ku myotsi.

Avuga ko ibihu bikomoka ku myotsi hari urugero bigeraho byahura n’ibinyabutabire byo mu kirere bigakwiragiza ibara ry’umutuku kurusha iry’ubururu.

Ati: "Niyo mpamvu bariya bantu babonaga umutuku mu kirere aho kubona ubururu".

Avuga ko kuba amafoto nayo yarafashe ku gicamunsi ku gihe cy’izuba biri mu byatumye arushaho kuboneka ari umutuku.

Ibyabaye uyu mwaka muri Indonesia ariko nibyo byari bikabije mu myaka yose. Ubusanzwe imiriro y’amashyamba muri iki gihugu iba mu kwezi kwa cumi bari mu gihe cy’izuba rikaze.

Ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu kivuga ko hegitari 328,724 z’amashyamba zimaze gushya mu mezi umunani ashize.

Bivugwa ko gutwika amashyamba hari ubwo bikorwa n’abahinzi n’aborozi kugira ngo boroshye ibikorwa byabo.

Kubihagarika bisa n’ibyananiranye mu myaka ishize, bamwe bavuga ko biterwa n’intege nke z’ubutegetsi na ruswa.


Uwafashe aya mafoto yahakanye iby’abavugaga ko atari ay’ukuri


Agace kitwa Mekar Sari mu ntara ya Jambi nako ikirere cyako cyahinduye ibara


Mu ntara ya Jambi ikirere cyahindutse umutuku

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo