Indonesia: Abasaga 380 bamaze kumenyekana ko bahitanywe na Tsunami

Abantu basaga 380 bahitanywe n’umutingito ukomeye cyane wo ku gipimo cya 7.5 wibasiye igihugu cya Indonesia ugateza Tsunami ejo ku wa gatanu.

Amazi y’umuhengeri ufite imbaraga nyinshi cyane yazamutseho m 3 munyanja atwara ibintu byinshi ku kirwa cya Sulawesi.

Video igaragaza ayo mazi aturutse mu nyanja azanye imbaraga abantu bagerageza guhunga kubera ubwoba, kandi yihatenye umusigiti.

Umugi wa Palu wibasiwe cyane, inzu ibihumbi zasenyutse harimo ibitaro, za hoteli n’amaguriro.


Abatabazi bakomeje kugerageza kurokora abatsikamiwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse ariko barahura n’imbogamizi z’uko ibiti by’amashanyarazi byaguye.

Umuhanda mukuru w’umugi wa Palu wafunzwe kubera inkangu ndetse n’ikiraro cyaho cyahirimye.

Abashinzwe ubutabazi muri Indonesia batangaje ko abantu 384 bitabye Imana, ariko imibare ikaba ishobora kwiyongera. Inkomere zo zirabarirwa mu bantu 540.

Sutopo Purwo Nugroho, Umuvugizi w’urwego rushinzwe guhangana n’ibiza yatangarije Reuters ati “Imirambo myinshi yatoraguwe ku nkombe z’inyanja kubera ko ari Tsunami, ariko imibare nyayo ntiramenyekana.”

Yavuze ko ubwo ariya makuba yabaga ejo ku wa gatanu abantu benshi bari bakiri ku nkombe z’inyanja kandi ngo babonye amazi abasatira ntibahita bahunga.

Yavuze ko abarokotse ari ababashije kurira hejuru mu biti bifite nibura m 6 z’uburebure.

Ku wa gatanu umutingito udakanganye wahitanye umuntu umwe mu mugi w’uburobyi wa Donggala muri Indonesia.

Muri uriya mugi wa Palu, abantu amagana biteguraga gutangira ibirori bibera ku nkombre z’amazi byari gutangira ku wa gatanu nijoro.

Imigi ya Palu na Donggala ituwe n’abantu 600,000 Perezida w’igihugu, Joko Widodo yatangaje ko ingabo zoherejwe muri kariya gace gutabara abarokotse.

Tsunami ni amazi yo mu nyanja azamuka hejuru bitewe n’umutingito wabereye munsi y’inyanja. Mu 2004 tsunami yatewe n’umutingito mu kirwa cya Sumatra muri Indonesia yahitanye abasaga 226,000 mu bihugu byegereye inyanja y’Abahinde harimo abagera ku 120,000 bo muri Indonesia.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo