Indi Midugudu itatu y’i Kigali muri Guma mu rugo, umwe wakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, imidugudu itatu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ni mu gihe umwe wakuwemo bigatuma imidugudu iri muri iyi gahunda yose hamwe iba 6 muri Kigali.

Guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kigali Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo warimo kuva ku wa 26 Kamena 2020.

Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama ; Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro n’Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yagumishijwe muri Guma mu rugo.

Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda yo mu kagari ka Tetero Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 ishobora kongerwa.

Umudugudu ushinzwe muri guma mu rugo, inzira ziwusohokamo zishyirwaho ibimenyetso zikanashirwaho abapolisi kugira ngo hatagira uwusohokamo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu Midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

Mu mezi ane ashize Coronavirusi igeze mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima imaze gukoresha arenga miliyoni 60 z’amadorali mu guhangana na yo nkuko yabitangaje ku munsi w’ejo.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni abantu 1629, abagera ku 838 bamaze kuyikira, mu gihe abakirwaye ari abantu 786.

Barafinda avuze amagambo akomeye, uko i Ndera yarabayeho, asigaye atitira nta mbaraga afite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo