Indege za Boeing 737 Max zigiye kongera kogoga ikirere

Abagenzuzi b’iby’indege muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaje urutonde rw’impinduka zigomba gukorwa ku ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zakoze impanuka mu bihe bishize.

Inyandiko y’ikigo cy’Amerika cy’ubugenzuzi bwo gutwara abantu mu ndege (kizwi mu mpine nka FAA) ikubiyemo ibyo gishaka ko bikorwa mbere yuko izo ndege zongera gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu.

Kuva mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka ushize wa 2019, indege za kompanyi ya Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max zabujijwe kuguruka.

Hari nyuma y’impanuka ebyiri muri Ethiopia no muri Indonesia zahitanye abantu 346 bose hamwe, zabaye zikurikiranye mu gihe cy’amezi atageze kuri atandatu.

Kompanyi ya Boeing yizeye ko indege zayo za 737 Max zizongera kogoga ikirere mu ntangiriro y’umwaka utaha nyuma yo gukora izo mpinduka.

Muri izo mpinduka zisabwa harimo kuvugurura ’software’ (logiciel) igenzura kuguruka kw’indege, kuvugurura amabwiriza y’abapilote no kuvugurura ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu ndege.

Mu yindi raporo bijyanye yatangajwe ejo ku wa Mbere, ikigo FAA cyavuze ko amavugurura yari yasabwe n’ubuyobozi bwa Boeing ubwabwo nyuma yo kwisuzuma, yacyemuye bihagije ibibazo byateje izo mpanuka ebyiri.

Ibyo bisabwa nibimara gutangazwa ku mugaragaro, Boeing yahita itangira ku bishyira mu bikorwa no gutegura indege zayo ngo zongere kuguruka.

Ayo mavugurura mu miterere y’izo ndege agomba gukorwa ku ndege zose zamaze kugurishwa ku zindi kompanyi zo gutwara abagenzi ndetse n’izitaragurwa cyangwa zitarakorwa.

Umuvugizi wa Boeing yabwiye BBC ati "Dukomeje gutera intambwe mu nzira yo kongera kuguruka mu mutekano, dukorana bya hafi n’ikigo FAA ndetse n’abandi bagenzuzi mpuzamahanga".

"Nubwo tugifite byinshi byo gukora, iyi ni intambwe ikomeye itewe mu rugendo rwo guhabwa uruhushya".

Mu gihe kompanyi ya Boeing yizeye ko indege zayo za 737 Max zongera gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu ntangiriro ya 2021, kompanyi z’indege zishobora gukomeza kugira ikibazo cy’ubucye bw’abazitega kubera icyorezo cya coronavirus n’amabwiriza y’ingendo.

Hari n’izindi ngorane, zirimo gushyiraho gahunda zo guhugura abapilote, abagenzuzi b’imikorere bigenga ndetse n’ibyavuye mu magerageza y’izo mpinduka.

Biteganyijwe ko Boeing izageragereza impinduka ku gutwara 737 Max ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza, ahakorera cyane indege za kompanyi y’Ubwongereza ya British Airways.

Mu mwaka ushize, kompanyi IAG, nyiri kompanyi ya British Airways, yashyize umukono ku ibaruwa igaragaza ubushake bwo kugura indege 200 za Boeing 737 Max.

Igenzura rikomeye

Ibisabwa n’ikigo FAA bimaze igihe cy’amezi arenga 18 byegeranywa.

Byakozwe n’abarimo ba ’ingénieurs’ (engineers), abagenzuzi, abapilote n’abandi bakozi bafasha mu bya tekinike bose hamwe barenga 40.

Ikigo FAA cyagize kiti "Ni igikorwa cyafashe amasaha arenga 60,000 y’akazi k’ubugenzuzi bwa FAA".

Ikibazo cy’impanuka z’indege za 737 Max cyashegeshe icyizere kuri Boeing, ubu ikomeje gukorwaho amaperereza muri Amerika.

Ibyo byasabwe n’ikigo FAA bishobora gusuzumwa na rubanda mu gihe cy’iminsi 45, mbere yuko gifata umwanzuro wa nyuma.


Indege ya Boeing 737 Max iri kugwa nyuma yo kuguruka by’igeragezwa ku kibuga cya kompanyi ya Boeing i Seattle muri Amerika

Umuvuzi Gakondo avuga ko ngo hari n’abadiyakoni bamusanga akabavura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo