Indege yari itwaye Melania Trump yasubiye ku butaka igitaraganya hikangwa inkongi

Indege yari itwaye Melania Trump, umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatatu yasubiye ku butaka igitaraganya nyuma yo kubona imyotsi yatumye bikanga inkongi.

Umunyamakuru wa Fox News wari muri iyi ndege yavuze ko haje akotsi gake n’impumuro y’ikintu kimeze nk’ikiriya gushya.

Iyi mpumuro yarushije kwiyongera nyuma y’iminota 10 indege ivuye ku butaka, nyuma yo kongera gusubira inyuma ngo basanze atari inkongi ahubwo ari ikibazo cya tekiniki cyoroheje.

Umuvugizi wa Melania Trump, Stephanie Grisham, yatangaje ko buri wese wari muri iyi ndege ari amahoro.

Melania ya Trump yari ahagurutse ku kibuga cya Joint Base Andrews muri Maryland, agiye gusura ibitaro bya Kaminuza ya Thomas Jefferson biri mu Mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania.

Nyuma y’aho iki kibazo kigaragariye, umugore wa Trump yuriye indi ndege akomeza gahunda ze nta kibazo na kimwe kibayemo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo