Indege yaguye aho itari igiye kubera ibihori

Ikivunge cy’ibigaragara ko ari ibihori cyatumye indege y’ubucuruzi ireka inzira yayo muri Ethiopia, nk’uko abashinzwe indege babivuga.

Abapilote biteguraga kugusha indege ya Ethiopian Airlines ku kibuga cy’indege cya Dire Dawa muri Ethiopia ubwo yari ivuye muri Djibouti ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Iyi ndege yahuye n’ibihori byinshi cyane byirunda kuri moteri no ku kizuru cy’indege.

Abapilote bakoze ibishoboka ngo bahanagure ikizuru cy’indege bakoresheje uburyo bwabugenewe birananirana.

Nyuma y’iminota 30 iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa aho itari iteganyijwe kugwa.

Muri iki gihe akagace k’uburasirazuba bwa Afurika kugarijwe n’icyorezo cy’ibihori kitabayeho kuva mu myaka 25 ishize, bimaze kwangiza ibihingwa byinshi muri aka karere.

Ikivunge cy’ibi bihori gishobora kuva kuri kilometero kare imwe kugera ku magana. Kilometero kare imwe y’ibihori ishobora kubamo ibihori miliyoni 40 nk’uko bivugwa na FAO.

Ikinyamakuru Aeronews Global cyerekanye ifoto y’ikizuru cy’iriya ndege cyapfiriyeho ibihori byinshi.

Abapilote b’iyi ndege ya Ethiopian Airlines bagize ikibazo cyo kureba imbere kubera ibihori byinshi cyane byihondaga imbere yabo.

Umuvugizi w’iyi kompanyi y’indege yemeje ko iyi ndege yahinduye urugendo rwayo kubera iki kibazo nubwo nta yandi makuru arambuye yatanze.

Ibihori byibasiye akarere k’iburasirazuba bwa Afurika bikekwa ko byaje kuva mu kwezi kwa munani bivuye muri Yemen.

Mu Leta ya Amhara muri Ethiopia hari abahinzi batakaje hafi umusaruro wabo wose kubera ibi bihori nk’uko bivugwa na ONU.


Byinshi muri ibi bihori kandi byapfiirye kuri moteri


Byari bikomereye abapilote gukomeza batareba imbere bahindura urugendo


Ibihori byibasiye uturere tumwe na tumwe muri Ethiopia na Kenya


Ibihori byatumye indege ya Ethiopian Airlines igwa aho itari igiye

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo