Indege ya FARDC yari itwaye ibikoresho bya Perezida yaburiwe irengero

Indege y’ubwikorezi y’ingabo za DR Congo, FARDC (Les Forces Armées de la République Démocratique du Congo, FARDC) yari irimo abantu umunani yaburiwe irengero mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa ejo ku wa Kane.

Ni indege yo mu bwoko bwa Antonov 72.

Itangazo ry’ikigo gishinzwe iby’indege muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rivuga ko iyi ndege yariho ifasha mu bwikorezi bw’ibikoresho by’umukuru w’igihugu.

Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise ejo ku wa Kane bageze mu mujyi wa Beni muri Kivu ya ruguru mu ruzinduko rw’akazi.

Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma saa 13:32 z’amanywa ejo ku wa Kane igomba gukora urugendo rw’amasaha atatu kugera i Kinshasa.

Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) hashize iminota 59 ihagurutse.

Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.

Iyi ndege yabuze ivuye i Goma ubu iri gushakishwa nk’uko iki kigo kibivuga.

Umwaka ushize i Kinshasa indege ya Antonov yari itwaye ibikoresho by’amatora yituye hasi hashize umwanya muto ihagurutse ihitana abantu 23 bari bayirimo.


Antonov 72 ni indege z’ubwikorezi zakozwe n’u Burusiya mu 1977





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo