Indege ya Ethiopian Airlines yahiriye mu Bushinwa

Indege y’ikigo k’indege zitwara abagenzi cya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 777, yahiriye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Shanghai Pudong mu Bushinwa, icyatumye iyi ndege ifatwa n’inkongi y’umuriro ntikiramenyekana.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 21 Nyakanga 2020. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777-F60 yaherukaga gukora urugendo ruva ku Kibuga cy’Indege mu Bubiligi.

Hakwirakwijwe amashusho ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa yerekana imyotsi icumba iva aho wakwita mu gihimba cy’indege (fuselage) hejuru y’ahabikwa imizigo.

Ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi biravuga ko hatarabarurwa ibyahiriye muri iriya ndege gusa kubw’amahirwe ngo nta muntu wari uyirimo.

Nta makuru avuga uko abapilote n’abakozi bayikoramo bamerewe aratangazwa.

Iyi ndege yahiye ku buryo biragaragara ko idashobora gusanwa ngo ikomeze imirimo yo gutwara abantu n’ibyabo.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko iriya ndege yageze i Shanghai ivuye i Brussels mu Bubiligi, ikaba yahiye irimo yitegura kuza kujya São Paulo muri Brazil mu masahaya nyuama ya saa sita.

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 777 igura nibura miliyoni 320$.

Ikigo gitwara abagenzi mu ndege cya Ethiopian Airlines ni cyo cya mbere muri Africa gikora ingendo nyinshi ku isi.


Iyi ndege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Ethiopian Airlines yafashwe n’inkongi iri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Shanghai Pudong (PVG) giherereye mu Bushinwa

Barafinda arishinganishije, abantu bavuge kuko nibavuga niho hazavamo ibisubizo, nibabapfuka iminwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo