Indege ya Boeing 737 Max nk’iherutse kwica abantu 157 yaguye igitaraganya igize ikibazo

Indege ya Boeing 737 Max yo mu bwoko bw’iheruka guhitana abantu batari bake muri Ethiopia, yasubiye hasi igitaraganya nyuma y’iminota mike ihagurutse, ubwo abapilote bumvaga itangiye kugira ibibazo muri moteri.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike indege y’ubu bwoko y’ikigo Ethiopian Airways ihanutse igahitana abantu 157 bari bayirimo.

Ikigo Southwest Airlines cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigenzura iby’indege cyatangaje ko nyuma y’iminota mike bahagurutse ahagana saa cyenda kuri uyu wa Kabiri, Abapilote babiri b’iyo ndege bagaragaje ko hari ikibazo muri imwe muri moteri zayo, bakurikije amabwiriza, babasha gusubira ku kibuga cy’indege.

Iki kigo cyatangaje kandi ko iyi ndege yageze hasi itaragira ikibazo ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Orlando ijyanywe ahitwa Victorville muri Leta ya California, aho Southwest Airlines irimo kubika indege zayo za Boeing 737 Max.

Southwest Airlines ifite indege 34 za Boeing 737 Max.

Izi ndege ziheruka guhagarikwa muri Amerika nyuma y’impanuka yo ku wa 10 Werurwe, ndetse ibindi bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byazikumiriye mu kirere cyabyo. Nubwo zahagaritswe, ibigo byazo bishobora kuzimurira ahandi hantu ariko zidatwaye abagenzi, ari nabyo byakorwaga kuri uyu wa Kabiri.

Umwaka ushize nabwo indege ya Boeing 737 Max y’ikigo Lion Air yarahanutse igwa mu nyanja, ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Kugeza ubu raporo ya nyuma ku cyateye impanuka muri Ethiopia ntirashyirwa ahagaragara, udusanduku tw’umukara twabitse amakuru yayo twajyanywe mu Bufaransa ngo dusuzumwe.

PNG - 458.7 kb
Iyi ndege ya Boeing 737 Max yo mu bwoko bw’iyahitanye abantu 157 muri Ethiopia, yaguye igitaraganya nyuma yo kugira ikibazo muri moteri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo