Indege ngari kurusha izindi ku isi yagurutse ku nshuro yayo ya mbere

Indege ndende cyane mu bugari kurusha izindi zose ku isi yafashe ikirere bwa mbere.

Ni indege yubatswe na kompanyi Stratolaunch - yashinzwe mu mwaka wa 2011 na nyakwigendera Paul Allen uri mu bashinze sosiyete ya Microsoft - yakorewe gufasha ibyogajuru guhagurukira mu kirere. Ifite ubugari bwa metero 117, ikaba mu rugendo rwayo rwa mbere yagendeye ku muvuduko wa kilometero 274 ku isaha.

Byitezwe ko kohereza icyogajuru mu kirere kivuye kuri iyi ndege buzaba uburyo buhendutse kurusha ubusanzwe bukoreshwa bwo kucyoherereza ku butaka. Biteganyijwe ko iyi ndege izajya igurutswa ku butumburuke bwa kilometero 10 mbere yuko ibyogajuru byoherezwa mu isanzure biyihagurukiyeho.

Iyi ndege ifite ubugari bungana n’uburebure bw’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kugeragezwa ngo ijye mu kirere, yahagurukiye ku kibuga kiri ahitwa Mojave muri leta ya California, ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Evan Thomas, umupilote wayihagurukije, yabwiye abanyamakuru ko uyu mwitozo wari "mwiza cyane kandi ahanini wagenze uko wari wateguwe, indege iguruka uko byari byitezwe".

Ku rubuga rwa interineti rwa Stratolaunch, iyi kompanyi yatangaje ko ifite intego yuko "ibyogajuru bizajya bizamuka bikajya mu isanzure mu buryo busanzwe nko gufata indege isanzwe y’ubucuruzi".

Iyi Kompanyi yongeyeho ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu buhanga bwo kubaka indege.

Umuherwe w’Umwongereza Richard Branson ufite kompanyi yitwa Virgin Galactic, na we yakoze indege yo guhagurutsa ibyogajuru.

Kompanyi Stratolaunch ivuga ko indege yayo ari yo "ngari cyane kurusha izindi ku isi", ariko hari izindi ndege ziyisumba mu burebure bwo guhera ku zuru kugera ku murizo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo