Indaya yo muri Korodoro yapfuye urupfu rw’amayobera, harakekwa amarozi-Video

Benshi mu bakora umwuga w’uburaya bakunze kumvikana bavuga ko bifuza kuwuvamo kuko akenshi ngo baba barawujyanwemo n’amaburakindi dore ko hari n’abo birangira bawuguyemo nk’uyu wakoreraga uyu mwuga ahazwi nko muri Koridoro i Remera hafi yo ku Giporoso mu mujyyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro wapfuye urupfu rw’amayobera gusa hagakekwa ko yaba yarozwe.

Ku rupfu rw’uyu wakoraga umwuga w’uburaya (nubwo bamwe bahishiraga icyo yakoraga) muri Koridoro, abari bamuzi baravuga ibitandukanye ku gikekwa ko cyaba ari cyo cyamuhitanye.

Uyu waganiriye n’UMUBAVU avuga ku cyaba cyahitanye uyu bahimbaga ’Karashika’, ati "Abantu bari kubivuga bitandukanye, hari abari kuvuga ngo ni uburozi, ibintu byinshi hari n’abari kuvuga ngo cyangwa yanaryamye n’inzoga ziramwica".

Umunyamakuru amubajije ku byavuzwe ko yaba yarazize inzoga yitwa ’Nguvu’, ati "Hoya byo ntiyatoranyaga inzoga, yazikundaga cyane".

Undi na we waganiriye n’UMUBAVU (utarashatse guhishura umwuga uwitabye Imana yakoraga), we yavuze ko ngo yari umwana witonda, wacishaga makeya ngo wanakundaga gusabana n’abandi.

Urupfu rw’uyu Karashika (izina bamuhimbaga) rwamenyekanye ubwo ushinzwe kwishyuza Lodge yari agiye kumwishyuza agasanga yamaze gupfa nkuko abo bari basanzwe basangira babivuga.

Urupfu rwe rwamenyekanye kandi ubwo abamuzi babonaga amasaha akuze atarabyuka.

Hari n’abavuga ko yaba yazize uburwayi babishingira ko yasanzwe mu nzu ikinze yapfuye kandi ntawamuhohoteye.

Ubu bari mu gahinda gakomeye ahanini bashingira ku kuba umuntu wabo yapfuye urupfu rudasobanutse bavuga ko ari urujijo.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo