Inama y’u Rwanda n’u Burundi ku kibazo cy’impunzi zishaka gutaha

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryemeje ko rigiye kugirana inama n’intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi ngo bige ku kibazo cyo gucyura, mu buryo buteguwe, impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zabisabye.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi w’iri shami mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyo nama iteganyijwe muri iki gitondo ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020, igaterana hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference.

Ni yo nama ya mbere y’impande eshatu igiye kuba kuva hari impunzi ziri mu Rwanda zisabye gutaha.

Mu minsi micye ishize, abategetsi b’ibihugu byombi bagaragaje kutavuga rumwe ku kibazo cy’izi mpunzi.

Ubutegetsi b’ibihugu byombi bubanye nabi kuva mu 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma ibihugu byombi byashinjanye gufasha ababirwanya.

Umubano mubi w’ibi bihugu wagize ingaruka ku mibanire n’imibereho y’abantu benshi bari babeshejweho n’ibikorwa byambukiranya imipaka.

UNHCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko "mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi" ku giti cyazo.

U Rwanda ni igihugu cya Gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi zigera hafi ku 72,000, inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa Gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri: muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique (7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

UNHCR ishami ry’i Burundi ryabwiye BBC ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.


Inkambi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’u Rwanda hafi y’uruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania, irimo abarenga ibihumbi 60

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo