Imyiteguro y’Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 16 irarimbanyije

Nkuko bisanzwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012 haba Inama y’Umushyirano ihuriwemo n’Abanyarwanda b’ingeri zose haba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ababa hanze y’igihugu (abo muri Diaspora)

Umushyikirano washyizweho ku gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugira ngo iyo nama ibe urubuga rwo gusangira ibitekerezo ku buzima rusange bw’igihugu.

Uyu mwaka biteganyijwe ko Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16 izabera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 13-14 Ukuboza 2018 ikazahuza Abanyarwanda b’imbere mu gihugu, abo muri Diaspora ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda irakangurira Abanyarwanda muri rusange kwitegura iyo nama batanga ibitekerezo mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Iyi Minisiteri kandi irasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gutangira kwiyandikisha muri za Ambassades zabo bohereza amazina yabo yombi, ibihugu baturutsemo, nomero ya Pasaport, nomero ya Telephone ndetse na za Email zabo bakoresha.

Inama y’Umushyikirano yaje ishyigikira gahunda nyinshi Guverinoma y’ubumwe yihaye mu cyiswe "Ibiganiro byo mu Rugwiro" Aho biyemeje ko ibibazo byose by’ubuzima rusange bw,igihugu bigomba gucyemurwa mu nzira t,ibiganiro,kuko ariwo muti urambye.

Kuva Inama y’Umushyikirano yatangizwa na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wacyemuye byinshi ku buzima bw’igihugu kuko hafatirwamo imyanzuro ikakaye igomba guhindura ubuzima bw’igihugu.

Imihigo irakomeye kandi irakomeje.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo