Imyigaragambyo yakaze muri USA, abapolisi 5 bamaze kwicwa-Amafoto

Nubwo Perezida Donald Trump wa Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika yakangishije kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura wapfiriye mu maboko ya polisi, abigaragambya ntacyo bibabwiye ahubwo bariye karungu ndetse ubu abapolisi batanu bamaze kwicwa barashwe.

Trump avuze ko niba imijyi na za leta binaniwe guhagarika iyo myigaragambyo no "gukingira abahatuye", ahagaba igisirikare "byihuse akabarangiriza ikibazo".

Urupfu rwa George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, wapfiriye mu mujyi wa Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa Gatanu, rwateje uburakari bwinshi mu gihugu.

Imijyi minini yashyizeho ibihe by’umukwabu mu gihe imyigaragambyo igeze ku munsi wayo wa Karindwi kandi irakomeje.

Uko byifashe mu mafoto:


Abigaragambya bahunga ibyuka biryana mu maso batewe


Trump yakangishije kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo biranentgwa bikomeye


Joe Biden, ufatwa nk’uzahagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yavuze ko Bwana Trump "ari gukoresha igisirikare cy’Amerika mu kurwanya Abanyamerika"


Abigaragambya batewe imyuka iryana mu maso ubwo polisi yabatatanyaga hafi y’inyubako y’ibiro bya White House


Uwigaragambya yahangaye abashinzwe umutekano ubwo habaga imyigaragambyo hafi y’ibiro bya Perezida bya White House

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo