Imyenda y’abarinzi ba B-KGL yavugishije benshi bayikujwemo mu gitaramo cya Diamond

Abasore b’ibigango bagize itsinda rya B-KGL batangaje benshi kubera imyambarire bagaragaje mu gihe bari barindiye umutekano Diamond Platnumz ndetse no mu gitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Abo basore batangaje ko baje gusohorwa mu gitaramo kitarangiye banafungwa amasaha abiri kubera iyi myambarire.

Iyi myambarire yatangiye kuvugisha benshi ubwo aba basore bajyaga kwakira Diamond Platnumz ku kibuga cy’indege i Kanombe wageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama aherekejwe n’itsinda rimufasha ndetse n’umurinzi we umwe.

Umwe mu bagize itsinda ry’aba basore, yavuze ko bafunzwe kubera ko imyenda bari bambaye isa nk’iya polisi.

Ati “Nta kibazo twagiranye na polisi. Uwari abahagarariye yadusanze mu kazi abona imyenda twambaye isa nk’iyabo, aradufata twese arinjye ahereyeho. Baradufata twese badushyira hamwe baratubwira ngo ibintu twambaye ntabwo aribyo, twambaye nka polisi. Badushyira mu modoka yabo batujyana kuri polisi tumaze isaha imwe irenga bari kutubaza ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi i Remera uko bari umunani akaba ariho babafungira amasaha asaga abiri nyuma bakabarekura.

Ngo iyi myenda yabo yasigaranywe na polisi banababwira ko bibaye byiza batakongera kuyambara.

Iyo myenda ngo bari bamaze kuyambara mu bitaramo bibiri bya Iwacu Muzika birimo icyabereye i Huye na Ngoma. Nyuma yo kurekurwa bahise bajya kwambara indi myenda bagaruka mu kazi.

Aba basore ba B-KGL bari bambaye mu buryo busa nk’ubw’abasirikare bafite n’ibyombo, bambaye amakoti ameze nk’adapfumurwa n’isasu n’utundi dukoresho twifashishwa n’abarinda umutekano.

Iyi myambarire yabo yari yatangariwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakavuga ko ari ibikabyo.

Kuri uyu wa Gatanu Uwiyise Simple kuri Twitter yazamuye impaka kuri uru rubuga ubwo yafataga amashusho Diamond yashyize ku rukuta rwe agaragaza ko yageze mu Rwanda. Simple yanditse ati “Abantu b’abasivile barakabya”.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi nyandiko ye yo kuri Twitter bagaragazaga ko batangajwe n’imyambarire y’aba basore, uwitwa Kamikazi we ati ‘muri iyo mifuka haba harimo biscuits [biswi] aho kubamo imbunda nto za pistol nk’abandi’.

Uwitwa Zuba yagize ati “Gukabya gusa se? Ibi tubishakire irindi zina kuko birarenze.”

Mu bahanzi 12 bagombaga kuririmba mu gitaramo nibura aba basore bakoze akazi kugeza ku muhanzi wa kane gusa, akazi kari gasigaye gakorwa na Polisi y’igihugu ndetse na Agespro Security kugeza ubwo bongeraga kugaruka.

B-KGL(Bodyguard Kigali), ni sosiyete yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 yibanda mu kurinda umutekano w’abantu, cyane cyane mu bikorwa nk’ibitaramo n’ibindi by’abantu ku giti cyabo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo