Close MORE NEWS Koreya ya Ruguru: Uwakekwagaho COVID-19 ntayo bamusanganye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-07-2020 saa 07:12' whatsapp Facebook Umugabo wakekwagaho kuba ariwe muntu wa mbere wanduye Covid-19 muri Koreya ya Ruguru, iki gihugu cyatangaje ko adafite iyi virus. Bikekwa ko uyu mugabo yari yarahunze iki gihugu mu myaka itatu ishize, mbere y’uko yiyemeza kukigarukamo mu cyumweru gishize aciye ku kirwa cya Ganghwa. Korea y’Epfo ivuga ko uyu mugabo yageze muri Koreya ya Ruguru agenda akurura inda mu muhora uri hagati y’ibi bihugu, anabasha koga mu nyanja ahantu h’uburebure bwa kilimetero 1.6. Muri Weekend, Igitangazamakuru KCNA cya leta ya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko umuntu wari waratorotse akajya muri Koreya y’Epfo mu myaka itatu ishize, mu cyumweru gishize yagarutse mu gihugu anyuze mu karere k’umurongo ubigabanya, akaba afite ibimenyetso bya Covid-19. Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, yakoresheje inama y’ako kanya hamwe n’abategetsi bakuru, ategeka ko akarere k’umujyi wa Kaesong uri ku mupaka gashyirwa muri gahunda ya ’guma mu rugo’. Koreya ya ruguru, igihugu kizwiho kubaho ubuzima bwo mu ibanga rikomeye, mbere yari yatangaje ko nta muntu n’umwe wanduye Covid-19 uharangwa, ibyo abasesenguzi bavuga ko ari ibintu bisa nk’ibidashoboka. Yinjiye muri Korea ya ruguru avuye ku kirwa cya Ganghwa aciye mu nyanja yoga Igitangazamakuru KCNA cyagize kiti "Habaye igikorwa cyihutirwa mu mujyi wa Kaesong aho umuntu wari waragiye mu majyepfo mu myaka itatu ishize, umuntu ucyekwa ko yanduye virusi yagarutse ku itariki ya 19 y’ukwezi kwa Karindwi nyuma yo kwambuka umurongo w’umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko". Mu nama yabaye ejo ku wa gatandatu y’abagize biro nkuru ya politike y’ishyaka riri ku butegetsi, Bwana Kim yategetse ko hafatwa "ingamba zihutirwa zikaze cyane ku kigero cyo hejuru gishoboka" mu rwego rwo guhashya iyi virusi. Igitangazamakuru KCNA cyongeyeho ko Bwana Kim yanatangije iperereza ku kuntu uwo muntu yashoboye kwambuka uwo mupaka urinzwe bikomeye, aburira ababigizemo uruhare ko hari "igihano gikaze" kibategereje. Ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba ishize Koreya ya Ruguru ntiyigeze itangaza amakuru n’amwe yuko hari umuntu wambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuva mu mezi atandatu ashize ubwo coronavirus yakwiraga mu bice bitandukanye ku isi, Koreya ya Ruguru yafunze imipaka yayo ndetse ishyira mu kato abaturage babarirwa mu bihumbi. Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Karindwi, Bwana Kim yashimagije "intsinzi ikomeye" y’iki gihugu mu guhangana na Covid-19. Umuntu uri ku kirwa cya Ganghwa areba muri Korea ya Ruguru Muri Koreya ya Ruguru, ni itegeko kwambara agapfukamunwa ahahurirwa n’abantu benshi Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Koreya ya Ruguru: Uwakekwagaho COVID-19 ntayo bamusanganye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-07-2020 saa 07:12' whatsapp Facebook Umugabo wakekwagaho kuba ariwe muntu wa mbere wanduye Covid-19 muri Koreya ya Ruguru, iki gihugu cyatangaje ko adafite iyi virus. Bikekwa ko uyu mugabo yari yarahunze iki gihugu mu myaka itatu ishize, mbere y’uko yiyemeza kukigarukamo mu cyumweru gishize aciye ku kirwa cya Ganghwa. Korea y’Epfo ivuga ko uyu mugabo yageze muri Koreya ya Ruguru agenda akurura inda mu muhora uri hagati y’ibi bihugu, anabasha koga mu nyanja ahantu h’uburebure bwa kilimetero 1.6. Muri Weekend, Igitangazamakuru KCNA cya leta ya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko umuntu wari waratorotse akajya muri Koreya y’Epfo mu myaka itatu ishize, mu cyumweru gishize yagarutse mu gihugu anyuze mu karere k’umurongo ubigabanya, akaba afite ibimenyetso bya Covid-19. Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, yakoresheje inama y’ako kanya hamwe n’abategetsi bakuru, ategeka ko akarere k’umujyi wa Kaesong uri ku mupaka gashyirwa muri gahunda ya ’guma mu rugo’. Koreya ya ruguru, igihugu kizwiho kubaho ubuzima bwo mu ibanga rikomeye, mbere yari yatangaje ko nta muntu n’umwe wanduye Covid-19 uharangwa, ibyo abasesenguzi bavuga ko ari ibintu bisa nk’ibidashoboka. Yinjiye muri Korea ya ruguru avuye ku kirwa cya Ganghwa aciye mu nyanja yoga Igitangazamakuru KCNA cyagize kiti "Habaye igikorwa cyihutirwa mu mujyi wa Kaesong aho umuntu wari waragiye mu majyepfo mu myaka itatu ishize, umuntu ucyekwa ko yanduye virusi yagarutse ku itariki ya 19 y’ukwezi kwa Karindwi nyuma yo kwambuka umurongo w’umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko". Mu nama yabaye ejo ku wa gatandatu y’abagize biro nkuru ya politike y’ishyaka riri ku butegetsi, Bwana Kim yategetse ko hafatwa "ingamba zihutirwa zikaze cyane ku kigero cyo hejuru gishoboka" mu rwego rwo guhashya iyi virusi. Igitangazamakuru KCNA cyongeyeho ko Bwana Kim yanatangije iperereza ku kuntu uwo muntu yashoboye kwambuka uwo mupaka urinzwe bikomeye, aburira ababigizemo uruhare ko hari "igihano gikaze" kibategereje. Ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba ishize Koreya ya Ruguru ntiyigeze itangaza amakuru n’amwe yuko hari umuntu wambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuva mu mezi atandatu ashize ubwo coronavirus yakwiraga mu bice bitandukanye ku isi, Koreya ya Ruguru yafunze imipaka yayo ndetse ishyira mu kato abaturage babarirwa mu bihumbi. Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Karindwi, Bwana Kim yashimagije "intsinzi ikomeye" y’iki gihugu mu guhangana na Covid-19. Umuntu uri ku kirwa cya Ganghwa areba muri Korea ya Ruguru Muri Koreya ya Ruguru, ni itegeko kwambara agapfukamunwa ahahurirwa n’abantu benshi Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu