Imyanzuro 12 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, hakubiyemo n’ikigiye gukorwa ku nyito ya Jenoside

Hashize imyaka ibiri itariki ya 7 Mata buri mwaka yemejwe ko iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gusa ibihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko byifuza impinduka kuri iyi mvugo.

Ku wa 23 Mutarama 2018 nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hahindurwa inyito yari isanzwe ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003, igatangira gukoreshwa mu 2004.

Ubwo iyi nyito y’umunsi wo Kwibuka yavugururwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byinshi bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byagaragaje ko kongeramo ijambo “yakorewe Abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

Gusa mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku wa 20 Mata 2020, byongeye gushimangirwa ko tariki 7 Mata ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Ariko kandi nubwo iyo myanzuro yemejwe, bimwe mu bihugu ntibyanyuzwe kuko byaje kuvuga ko mu buryo bw’ibiganiro hari aho bitagenze neza.

Intumwa ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Kelly Craft, yavuze ko itariki ya 7 Mata yibutsa amahano akomeye yagwiriye ikiremwamuntu, ku buryo bikwiye ko kwibuka ibyabaye bitazigera bihagarara no kuzirikana ubukana bwabyo, nka bumwe mu buryo bwazatuma bidasubira ukundi.

Gusa azamura impungenge ku mwanzuro wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n’uko impinduka zakozwe ku nyito – guhera mu 2018 ikaba yashimangiwe uyu munsi – ikagabanya abarebwa n’umwanzuro ikaba gusa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ntibashe kugaragaza ishusho yuzuye y’ubugizi bwa nabi bwakorewe ibindi byiciro.”

“Abahutu benshi hamwe n’abandi bishwe muri Jenoside, barimo abazize ko batemeranyaga n’amahano yakorwaga. Kutabasha guha icyubahiro no kwibuka aba bishwe bitanga isura ituzuye y’iki gice cy’amateka mabi.”

Ku bwa Amerika, ngo buri wese waguye muri Jenoside akwiye kwibuka.

Chargé d’Affaires w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, Jonathan Allen, mu bisobanuro bye ku mwanzuro wasabaga gushimangira ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, yirinze gukoresha iyo nyito.

Ati “Dushyigikiye byimazeyo kwibuka abazize Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda kandi twizera ko ari ngombwa guharanira ko ibyo bikorwa bizirikana abishwe bose.”

Yavuze ko bifuza kwifata kuri iyo nyito, hashingiye ku kuba impinduka batemera zo kwita Jenoside yabaye mu Rwanda ko ari “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Yakomeje ati “Nk’uko bigaragara mu myanzuro yabanje, twemera ko Abahutu n’abandi bantu bishwe nabo bakwiye kuzirikanwa.”

Nubwo u Bwongereza bwifashe, ntibyabujije ko umwanzuro ukomeza kuba ko ku wa 7 Mata buri mwaka, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda rwavuze iki kuri ibi?

Binyuze mu ibaruwa yo ku wa 28 Mata 2020, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rugwabiza Valentine, yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yavuze no nubwo ibyo bihugu byombi bibona akamaro ko gusigasira amateka no Kwibuka, hagamijwe ko Jenoside itazasubira, ibyo bavuga bitandukanye n’ibyo amateka agaragaza kandi byemeranywaho.

Yagaragaje imyanzuro itandukanye irimo uwo ku wa 9 Ukuboza 1948, ugaragaza ko ubwicanyi buba Jenoside iyo bugamije kurimbura igice kimwe cy’abantu bafite icyo bahuriyeho. Bityo Amb. Rugwabiza yagaragaje ko ibyavuzwe na Amerika n’u Bwongereza nta shingiro bifite.

Iyi Nteko rusange ya ONU yo ku wa 20 Gicurasi 2020, yafatiwemo imyanzuro igera kuri 12 ikurikira:

1. Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushimangira ko tariki 7 Mata ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

2. Ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga bireba ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, bisabwa kwita kuri uyu munsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

3. Leta z’ibihugu zihamagarirwa gushimangira, gukumira no kurwanya Jenoside n’ibindi byaha bikomeye bihanwa n’amategeko mpuzamahanga, kandi bishimangira akamaro ko kuzirikana no kwigira kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, aho Abahutu n’abandi batari bashyigikiye uyu mugambi na bo bishwe;

4. Umuryango w’Abibumbye urahamagarira ibihugu byose gukora hashingiwe ku Masezerano yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside kugira ngo ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitazongera kubaho ukundi;

5. Guhangana byivuye inyuma n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nkuko byemejwe n’Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu 2006, kwima amatwi uwo ari we wese uhakana Jenoside ndetse no gusaba ibihugu binyamuryango gushyira mu nteganyanyigisho zabyo amasomo ya Jenoside azafasha abakiri bato mu gukomeza kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho.

6. Kwamagana ubuvugizi ubwo aribwo bwose bugamije gukangurira ivangura, urwango cyangwa urugomo, haba harimo gukoresha ibinyamakuru byandika, amajwi n’amashusho cyangwa ibikoresho bya elegitoronike, imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose;

7. Kwamagana byivuye inyuma umuco wo kudahana, imvugo zibiba urwango, gushotorana, gutoteza cyangwa ihohoterwa rikorerwa abantu cyangwa imiryango rishingiye ku moko, idini cyangwa imyizerere, aho bibaye hose;

8. Guhuza imbaraga ku bihugu binyamuryango mu gukora iperereza no gukurikirana abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse no guhamagarira ibihugu byose kunga ubumwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa kohereza abantu bose basigaye bahunze;

9. Guhamagarira ibihugu bitaremeza cyangwa ngo byemere amasezerano yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, gutekereza gutekereza kubikora nk’ibyihutirwa cyane bibaye ngombwa, gushyiraho amategeko y’igihugu mu rwego
rwo kuzuza inshingano zabo ku Masezerano;

10. Iyi Nteko rusange yasabye umunyamabanga mukuru ko habaho ubufatanye bukomeye ku bihugu binyamuryango n’uburyo bwo kuburira hakiri kare no gukumira Jenoside n’ibindi byaha bikomeye mpuzamahanga, hagamijwe gutahura, gusuzuma no guhosha impagarara zishobora gutera ibibazo bikomeye cyane cyane ku baturage batishoboye;

11. Yasabye kandi umunyamabanga mukuru, ibigishije inama Guverinoma y’u Rwanda, gushishikariza inzego bireba, abaterankunga na gahunda z’Umuryango w’Abibumbye gufata ingamba zikwiye zo gushyigikira ingufu za Guverinoma mu kongerera ubushobozi ubutabera no gushyigikira abahohotewe;

12. Mu bindi byasabwe umunyamabanga mukuru w.Umuryango w’Abibumbye, harimo kwegera abanyamuryango babwirwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye no gufata ingamba zo gukangurira sosiyete sivile kwibuka no kwigisha Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gufasha guhangana n’ibikorwa byaganisha kuri Jenoside no gutanga raporo buri mwaka mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.igaragaza ishyirwa mu bikorwa ryabyo.


Amb Kelly Craft wa Amerika yasabaga ko n’abishwe kuko badashyigikiye Jenoside bajya bibukwa ku wa 7 Mata


Jonathan Allen, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye


Kuri Amb. Rugwabiza ngo ibyavuzwe na Amerika n’u Bwongereza nta shingiro bifite

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo