Imyaka 5 irashize aborera mu nzu, igice cyo hasi cyaraboze kubera uburwayi gusa ashaka gukora ubukwe, ubufasha bwawe burakenewe

Igirimpuhwe Regis umaze imyaka 5 akoze impanuka yamuteye kugendera mu kagare, avuga ko abaye mu buzima bukomeye dore ko aba mu nzu ya wenyine n’abavandimwe be bakaba ngo basa nk’abananiwe kubera igihe kinini amaze amugaye.

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’UMUBAVU, Regis yatuganiriye ku buzima busharira abamo atagira umufasha gusa kubw’amahirwe akaba yarabonye umukunzi banitegura gusezerana kubana nubwo nta bushobozi bityo ukaba wakorera umugisha wo kubashyigikira kugira ngo na bo babashe kubaka urugo.

Aba bombi bateguye ubukwe bashingiye ku byo babona bakenera, bubafata muri Miliyoni imwe n’igice irenga (1,700,000 Frws) kugira ngo ubukwe butahe, gusa ngo akaba nta n’igiceri cy’icumi afite, bityo uwakumva yakorera umugisha akaba yabavugisha kuri Telefoni igendanwa 0723906473/0786249067 (zibaruye kuri Igirimpuhwe Regis).

Uretse no gufasha aba bombi ku bijyanye no gukora ubukwe, uyu mukunzi wa Regis na we yarangije kwiga ubudozi ariko ntarabona imashini yo kujya adoda ngo bimufashe kubaho ndetse bizanabafashe mu rugo mu gihe baba bamaze gusezerana, ubufasha bwa buri wese burakenewe uko ashoboye.

Muri iki kiganiro twashatse kumenya nyirizina icyatumye uyu mukobwa akunda uyu musore ugendera mu kagare nyamara we ari muzima maze tuganira n’umukunzi wa Regis atubwira ko yamukunze nyuma yo gutekereza ko aramutse anashatse umuntu udafite ubumuga nyuma akaza nko gukora impanuka akamugara, atamuta kubw’ibyo.

Uyu mukobwa Regis yamubengutse ubwo yajyaga amufasha mu buzima akiba kwa muganga, aho yamwitagaho mu buryo budasanzwe, ibi bikaba ari byo byateye uyu musore kwizirika kuri uyu mukobwa asenga cyane asaba Imana ngo azabe ari we imuha kubera umutima yari yamubonanye udasanzwe kubw’amahirwe aza kumukunda.


Igirimpuhwe Regis n’umukunzi we bitegura kurushingana barasaba ubufasha bwa buri wese

Iyumvire byinshi badutangarije mu kiganiro twagiranye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo