Impunzi zaturutse muri Libya zageze mu Bugesera amahoro-Amafoto

Nyuma yuko zisesekaye mu rw’imisozi igihumbi ku isaha ya saa tanu n’iminota 45, impunzi 66 zaje mu Rwanda ziganjemo abakiri bato, abagore n’abagabo bake, zahise zerekeza mu Bugesera mu nkambi y’agateganyo zateganyirijwe gucumbikirwamo.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe bakiriwe n’umukozi wa UNHCR abasobanurira aho bagiye kwerekeza nyuma burira bus nini zo mu bwoko bwa Volcano berekeza mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Bakiriwe kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabazi bw’ibanze Olivier Kayumba hamwe n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda Ahmed Baba Fall.

Kayumba yabahaye ikaze ababwira ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko nta kintu bazaruburana.

Ngo serivisi zose zigenewe Umunyarwanda nabo bazazihabwa.


Imodoka zabajyanye mu Bugesera


Ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe bahageze ahagana saa sita z’ijoro


Bahawe ikaze mu Rwanda


Nubwo bakoze urugendo rw’amasaha atanu wabonaga bagifite intege


Basobanuriwe u Rwanda bahabwa ikaze n’umukozi wa UNHCR

Bageze mu Bugesera bakiriwe na Mayor Richard Mutabazi ababwira imiterere y’aho bagiye gutuzwa kandi abizeza umutekano wose.


Mayor Richard Mutabazi yabahaye ikaze mu Karere ayoboye


Babanje kwicara basoma ku mazi


Bakiriwe baraganirizwa bahabwa ikaze mu Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo