Impunzi z’Abarundi ziri muri RDC zifuza gutaha iwabo zo bite?

Impunzi z’Abarundi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifuza gutaha iwabo zisabwa kwihangana kugeza habayeho amasezerano hagati ya leta z’u Burundi na RDC kimwe na HCR.

Fabien Faivre ushinzwe imigenderanire yo hanze muri HCR muri RD Congo yabwiye BBC ko ibiganiro hagati y’izo mpande eshatu bikomeje.

Bwana Faivre avuga ko umugambi wo guhungura ababyifuza wari usanzwe uriho, ariko ko byabaye ngombwa ko ubanza guhagarikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Hagati ya 2017 na 2019, hatahutse abashyika ku 184 bava muri icyo gihugu, ariko kuva uno mwaka utangiye gushyika mu kwa Gatandatu nta n’umwe washoboye gutahuka ava muri icyo gihugu nk’uko bivugwa na HCR ishami ryo mu Burundi.

Ibikorwa byo gutahura impunzi z’Abarundi zibyipfuza zahungiye mu Rwanda no muri Tanzania byo birakomeje.

Fabien Faivre avuga ko muri kino gihe HCR muri Congo iri gukorana n’igisata gishinzwe impunzi muri icyo gihugu hamwe n’abashinzwe ubutabera kugira ngo impunzi zishobore kubona impapuro zikenewe mu gihe bazaba batashye.

Muri izo harimo impapuro z’amavuko, hamwe n’impapuro z’amashuri ku bana basanzwe biga kugira ngo nibashyika iwabo bazashobore gukomeza amashuri.

Bwana Faivre avuga ko muri kino gihe imipaka y’u Burundi na Congo ifunze hagamijwe kuzibira ikwirakwira rya Coronavirus.

Ati "Birakenewe ko haba amasezerano hagati y’u Burundi na DR Congo. Ubu turi mu biganiro n’ibihugu byompi kugira ngo tubonere hamwe igisubizo cyihuse ku mpunzi zifuza gutahuka".

Leta ivuga ko yiteguye kubakira

Hashize iminsi hari impunzi zishyika kuri magana atatu zivuye mu nkambi ya Lusenga zishaka gutahuka.

Ubu zicumbikiwe mu karere ka Kavimvira muri Congo hafi y’umupaka n’u Burundi, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi.

Bamwe bamwe muri izo mpunzi bavuga ko bugararijwe n’imibereho mibi cyane aho bakambitse barindiriye ko bemererwa kwinjira mu gihugu cyabo.

Ejo ku wa Kabiri, Pierre Nkurikiye yabwiye Radiyo Isanganiro, imwe mu maradiyo yigenga akorera mu Burundi, ko ikibazo cyazo bakizi kandi ko umwanya n’umwanya gishobora gutorerwa umuti kandi ko leta yiteguye kubakira.

Bwana Faivre avuga ko imibare bafite yo mu kwezi kwa Karindwi ari uko mu nkambi ebyiri za Lusenda na Mulongwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo harimo impunzi z’Abarundi 48,586.

Ejo ku wa Kane, icyiciro cya Kabiri w’impunzi zishyika kuri 500 zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zitezwe gutahuka.

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yamenyesheje ku rubuga rwa Twitter ko hari n’impunzi zo mu nkambi ya Nakivale muri Uganda, kimwe mu bihugu byahaye ubuhungiro impunzi nyinshi z’Abarundi, zandikiye umukuru w’igihugu cy’u Burundi zimusaba ko yazifasha gutahuka.


Inkambi ya Lusenda irimo impunzi z’Abarundi iri ku mwaro w’ikiyaga Tanganyika

Abahoze ari abazunguzayi b’i Rubavu bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo kwirukanwa mu gasoko bakoreragamo, aho basabwa kujya gukorera bavuga ko nta bushobozi bahafitiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo