Impunzi 66 mu zo u Rwanda rwemeye kwakira zasesekaye mu rw’imisozi igihumbi-Amafoto

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeli 2019 hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, nibwo impunzi 66 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda.

Zikigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, izi mpunzi zahise zinjira muri Bisi zari zateguwe zerekeza mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi ni icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.

Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

U Rwanda rwakiriye izi mpunzi mu gihe inkunga zikomeje kugabanyuka, gusa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeli, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine yavuze ko hakomeje gahunda zo gushaka ubushobozi no gushyiraho gahunda zituma impunzi zitunga, ibi bikajyana no gushishikariza impunzi zimwe gusubira iwabo, cyane aho amahoro yagarutse.

Yavuze ko izi mpunzi zizaza mu Rwanda zirimo abagumye mu nzira bagiye gushaka ubuzima i Burayi, hakabamo n’abagendaga bahunga ibihugu byabo kubera umutekano muke.

Ubwo ikibazo cy’aba bimukira cyajyaga ahabona, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi 30 000 mu myaka itanu, ndetse ngo nubwo hakiriwe 500, birashoboka ko bibaye ngombwa hazakirwa n’abandi.

Kugeza ubu habarwa ko muri Libya, ubaze impunzi, abimukira n’abagishaka ubuhungiro, bose hamwe bagera ku bihumbi 800.


Aha bari bageze mu ndege muri Libya, bishimiye kuza mu Rwanda


Aha uyu mubyeyi n’abana be bamaze kugera mu ndege ibazana mu Rwanda


Bamwe bari bafite akanyamuneza ubwo bari bategereje kwerekeza mu Rwanda


Iyi ni imwe mu nzu zo mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora zizakira impunzi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo