Impungenge ko ’Kasike’ z’abamotari zakwirakwiza Koronavirusi-Video

Kubera uburyo Kasike z’abamotari zambarwa n’abantu benshi batandukanye, hari impungenge ko bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Koronavirusi mu gihe haba hari uwacyanduye.

Uyobora Koperative y’abamotari mu Rwanda avuga ko hari uburyo bashyizeho bwafasha abamotari n’abagenzi, ati "Twasizeho ko tuza kureba uburyo dushyiraho za Kandagira Ukarabe hafi aha kuri Parking zabo, uburyo bashobora kubona amazi meza afite isuku ku buryo nanjya gutwara umugenzi aparitse aha, abanza agahanagura Kasike".

Akomeza avuga ko ibi bigomba kuba byatangiye gusahyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, ati "Ndagira ngo ibyongibyo guhera ejo (avuga kuri uyuwa Mbere) hano bizaba bihari, ku buryo nakenera guhanagura Kasike ye ahita abona uburyo ayitunganya yitegura kuza gutwara umugenzi".

Byose byiyumvire muri iyi Video y’ikiganiro UMUBAVU wagiranye n’abamotari n’umuyobozi wabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo