Impinduka mu gisirikare cya  Congo-Kinshasa

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize Lt Gén. Célestin Mbala Munsense, umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu (FARDC) akaba asimbuye kuri uyu mwanya, Gén.Didier Etumba Longela.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, nibwo umugaba w’ikirenga w’ingabo za RDC, Perezida Kabila nk’uko itegeko ribimwemerera yakuye kuri uyu mwanya Gén.Didier Etumba Longela yari awumazeho imyaka 10, akaba yahise ahabwa izindi nshingano zo kuba umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare.

Perezida Kabila yatangaje izi mpinduka kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), izi mpinduka zikaba zanageze kuri Général Gabriel Amisi Kumba wabaye umugaba mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ibitero, Denis Kalume Numbi wari ambassaderi wa RDC mu Burusiya akaba yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru,…

Gén. Didier Etumba Longela yavutse mu mwaka wa 1955, yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo mu 2008, yakuwe kuri uyu mwanya kubera imyaka iye itakimwemerera kuba mu ngabo, akaba yagizwe umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare ariko ari no mu kiruhuko cy’izabukuru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo