Impinduka Perezida Kagame yakoze mu nzego za Gisirikare

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda aho bamwe bahawe imyanya mishya y’ubuyobozi mu ngabo.

Major General Jean-Jacques Mupenzi yazamuwe mu ntera, ajya ku ipeti rya Lieutenant General, agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka (Army Chief of Staff).

Lieutenant General Jacques Musemakweli wayoboraga ingabo zirwanira ku butaka, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara(Reserve Force Chief of Staff), asimbura kuri uwo mwanya Major General Aloys Muganga, we wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara (Commander of the Mechanised Division).

Itangazo ryatanzwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, tariki 09 Mata 2019, rivuga ko izo mpinduka zahise zitangira gukurikizwa.

PNG - 1.1 Mb
Lieutenant Général, Jean Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka
PNG - 1.1 Mb
Gen. Maj Aloys G. Muganga yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara
PNG - 1013.6 kb
Lt.Gen Musemakweli yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Amafoto: Igihe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo