Impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 17% mu 2019 ugereranyije na 2018

Polisi y’Igihugu yatangaje ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse mu mwaka wa 2019 ugereranyije n’uwa 2018 aho zavuye ku 5611 mu 2018 zikaba 4661 mu 2019 ari byo bingana n’igabanuka rya 17%.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa 3 Mutarama 2020 mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku migendekere y’umutekano mu mwaka wa 2019 n’ibiteganyijwe muri uyu wa 2020.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko Polisi ifite ingamba nyinshi zo gukumira no kugabanya amakosa akorwa mu muhinda, bigatuma umubare w’impanuka n’uw’abahanirwa kutubahiriza amategeko y’umuhanda ukomeza kwiyongera.

Mu ngamba Polisi y’igihugu ifite, harimo kongera ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda barimo abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda no kongera ikoranabuhanga mu kugenzura abakora amakosa.

Ati “Mu ikoranabuhanga turaza kugera aho tudakeneye kumuhagarika[Umuyobozi w’ikinyabiziga]. Turafata pulake tumwoherereze amande yaciwe.”

Gusa guhera muri Kanama 2019 imibare y’abaguye mu mpanuka yaragabanutse ugereranyije n’amezi yabanje kuko bavuye kuri 72 bajya kuri 50 muri Nzeri, 47 mu Ukwakira na 43 mu Ugushyingo.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru:

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo