Impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rusaba u Budage guhindura Ambasaderi wabwo

Tariki ya 5 Mata 2019 mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, uwagerageje kugenda abinyuzamo amaso yabonyemo inkuru ivuga ko u Rwanda rwasabye igihugu cy’u Budage gihindura Ambasaderi wacyo ku mpamvu zitahise zitangazwa icyakora mu nkuru havugwaga ko ari ku mpamvu z’amakosa akomeye yakoze ariko atarahise atangazwa icyo gihe.

Muri izo nkuru kandi handitswe ko hari amakuru yaari amaze iminsi avuga ko uyu Ambasaderi w’u Budage yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabinyomoje avuga ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Yanyomoje aya makuru agira ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze.”

Icyo gihe kandi ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Yavuze ko iyo Ambasaderi akoze amakosa, ashobora gusabirwa guhindurwa. Ati “Yego, iyo yakoze amakosa. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

Benshi mu bakomeje kwibaza icyatumye u Rwanda rusaba ko uyu Ambasaderi w’u Budage asimbuzwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yabahaye igisubizo kuko yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rwirukana uwari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, ari uko yavuze nabi u Rwanda anatuka Perezida Kagame.

Amb.Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abadage (Deutsche Presse-Agentur,DPA) ko Amb. Woeste wari uhagarariye u Budage guhera mu Ukwakira 2016 yavuze amagambo mabi ku Rwanda ndetse no kuri Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Woeste yavuze amagambo mabi ku gihugu cyacu ndetse no kuri Perezida ubwe.”

Ambasaderi Dr Peter Woeste, yasubijwe iwabo mu mpera za Werurwe 2019,u Rwanda rusaba Ubudage ko bwakohereza undi wo kuruhagararira.
Mu minsi ishize, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko uyu mu Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa kubera iri kosa rikomeye yakoze.

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na Dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.

PNG - 1.2 Mb
Uwari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yasabiwe guhindurwa nyuma y’amakosa akomeye yakoze arimo kuvuga nabi U Rwanda ndetse n’umukuru w’igihugu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo