Impamvu nyamukuru yatumye hari abandi batuminzwa mu rubanza rwa ADEPR

Umwaka wa 2017 wabaye uw’ibihe bikomeye muri ADEPR! Abayiyoboraga barafashwe bakurikiranyweho kunyereza 2 530 395 614 Frw yagombaga kwishyura umwenda wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) no kubaka Dove Hotel muri uru rubanza hatumijwemo abandi bagera kuri 24 ngo bagire ibyo basobanurira ubutabera.

Cumi na babiri (12) barimo: Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Léonard, Sindayigaya Théophile, Gasana Valens, Niyitanga Salton, Beninka Bertin, Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Mediatrice nibo bari kwitaba ubucamanza.

Bashinjwa kunyereza 2 366 708 946 Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi.

Igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo ‘audit’ ryakozwe n’ikigo GPO ubwo abaregwa bari bafunze, ryagaragaje ko muri ADEPR hanyerejwe 1 162 817 972 Frw.

Rivuga ko habayeho ubufatanyacyaha bw’abagera kuri 34 barimo abakozi, ba rwiyemezamirimo n’abayobozi ba ADEPR.

Aya magenzura yemerejwe mu Nteko Rusange ya ADEPR yo ku wa 14 Gashyantare 2017. Yarimo Rev. Karuranga Ephrem (wari Umushumba Wungirije mu Rurembo rw’Amajyaruguru) ubu uyobora ADEPR na Rev. Karangwa John, Umwungirije (wayoboraga Ururembo rwa ADEPR Uganda).”

Muri Gicurasi 2017 ni bwo abari bagize Biro Nyobozi ya ADEPR batangiye gufatwa. Baburanye bafunzwe ariko baza kurekurwa bakurikiranirwa hanze.

Mu rubanza rwo mu mizi ku wa 24-25 Ukwakira 2018, Umucamanza yiyambuye ububasha, ruhabwa urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu, abaregwa bakurikiranyweho.

Umushinjacyaha Nkubito Emmanuel yavuze ko abona ibyaha bibiri mu byo baregwa nta bimenyetso bifite bibahama.

Umushinjacyaha ushinjura

Mu ibaruwa umubavu.com ifitiye kopi yo ku wa 25 Ukwakira 2018, ADEPR yandikiye Ubushinjacyaha Bukuru isaba ko umushinjacyaha ahindurwa kuko abogamiye ku baregwa yakabaye ashinja.

Yasabye guhabwa inteko y’abashinjacyaha kubera ubunini bwa dosiye, umubare w’abaregwa n’ingano y’amafaranga.

Muri iyi baruwa ADEPR yasabye ko Nkubito asimbuzwa uwitwa Prudence, akanahabwa undi mushinjacyaha umufasha.

Abaregwa ntibakurikiranwe bose

Mu bantu 34 bagaragajwe muri dosiye mu bugenzacyaha, 12 bari mu butabera. ADEPR yasabiye abandi 20 barimo n’abakozi bayo gukurikiranwa.

Aba batumijwe bivugwa ko kandi hagamijwe kugirango batange ibisobanuro kuko hari mo bamwe ngo bahabwaga sheke zanditse mu mazina yabo, amafaranga bayazana ngo bakayaha abari abayobozi.

Ku wa 30 Ukwakira 2018 nibwo abaregwa babiri bari basigaye bisobanuye ku bufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse bose uko ari 12 biregura ku bindi byaha byari bisigaye.

Komisiyo yiswe “Nzahuratorero” ni yo yatanze impuruza ivuga ku by’ibibazo birimo n’umutungo wanyerejwe. Inyandiko yo ku wa 19 Mata 2017 yasakajwe yagaragaje ko ADEPR ifitiye Banki Itsura Amajyambere (BRD) umwenda wa 2 255 453 960 Frw.

ADEPR yahise isobanuza banki ibyatangajwe mu binyamakuru. BRD yasubije ADEPR iyimenyesha ko inyandiko atari iyayo ndetse hakwiye kwiyambazwa amategeko mu gukurikirana aoye.

Ubundi inguzanyo ADEPR yafashe muri BRD ni 3 150 000 000 Frw, yatanze ibiro byayo ku Kimihurura ho ingwate.

Muri aya mafaranga hishyuwemo 1 170 000 000 Frw y’umwenda wari wasizwe na Biro Nyobozi ya Usabwimana Samuel; hari miliyoni 418 yishyuwe kuri Manumetal (yagombaga guhabwa miliyari imwe na miliyoni 400 Frw), aho ADEPR Nyarugenge yashakaga kwagurira ibikorwa byayo.

Abakirisitu ba ADEPR batanze asaga 3 500 000 000 Frw hagati ya 2015-2017 arimo ay’ibikoresho byaguzwe mu Bushinwa byo kubaka Dove Hotel. Iyi nyubako yatwaye miliyari zisaga esheshatu.

Imisanzu y’abakirisitu yanishyuwemo 1 400 000 000 Frw ku nguzanyo ya BRD, ayasigaye yaguzwemo biriya bikoresho, hubakwamo parikingi, pisine n’ibindi.

Inyurana ry’imibare ku nguzanyo, ingano y’amafaranga yanyerejwe akagaragazwa mu bugenzuzi butandukanye ndetse n’ibikorwa amafaranga yakoreshejwe, niryo ritera urujijo.

Urubanza ku baregwa kunyereza umutungo wa ADEPR ruzakomereza ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ku wa 9 Ugushyingo 2018, saa saba.
Hazumvwa ibisobanuro bya Rev. Karuranga Ephrem, ku buryo raporo y’umugenzuzi w’imari wigenga yakozwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo