Impamvu isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ryasubiswe

Ubucamanza bw’u Rwanda buratangaza ko isomwa ry’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, ritakibaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 nk’uko byari biteganyijwe kuko urukiko rukiri kwandika dosiye kubera ubunini bwayo.

Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza akaburanishwa atitaba urukiko na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte alias Sankara, bagombaga gusomerwa umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatanu.

Ni urubanza ruregwamo abantu 21 barimo abari bakomeye mu mutwe wa MRDC-FLN wigeze kugaba ibitero mu Rwanda bikanahitana bamwe mu Banyarwanda.

Muri uru rubanza rwaburanishijwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, bamwe mu baregwa bemeye ibyaha ndetse banabisabira imbabazi.

Ni urubanza rwihuse ugereranyije n’umubare w’abaruregwamo ndetse n’uburemere bw’ibyo bashinjwa aho Ubushinjacyaha bwamaze kubasabira ibihano ndetse na bo ubwabo bakagira icyo babivugaho bikageza aho Urukiko rupfundikira urubanza.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison, yatangaje ko itariki yo gusomeraho icyemezo cy’urukiko yigijwe inyuma kuko Urukiko rutarasoza kwandika uru rubanza kubera ubunini bwarwo.

Mutabazi avuga ko ku wa Gatanu ubwo hari hateganyijwe gusomera abaregwa ari bwo Urukiko ruzatangaza byinshi kuri kiriya cyemezo cyo kwigiza inyuma itariki yo gusomeraho umwanzuro w’urukiko

Rusesabagina ufatwa nk’uwari uyoboye ibikorwa by’uriya mutwe byahitanye bamwe mu Banyarwanda, yasabiwe gufungwa burundu kuko yanaruhije Ubucamanza akikura mu rubanza mu gihe bagenzi banabaye abavugizi muri uriya mutwe, basabiwe imyaka micye.

Nsabimana Callixte Sankara waburanye yemera ibyaha byose ndetse akanabisabira imbabazi, yasabiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsengimana Hermnan we yasabiwe gufungwa imyaka 20.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo