Close MORE NEWS Impamvu ibitangazamakuru byo muri Australia byigaragambije bisohora ibinyamakuru bitariho inkuru UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-10-2019 saa 07:27' whatsapp Facebook Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bigaragaza ubumwe bisohora ibinyamakuru imbere bitariho inkuru mu kwamagana kubangamirwa. Ibinyamakuru icyenda uyu munsi byose byasohoye ibinyamakuru imbere biriho imirongo y’umukara gusa na ’cachet’ yanditseho ngo "ibanga". Ibi babikoze mu rwego rwo kwamagana amategeko mashya abanyamakuru bavuga ko abangamiye gutara no gutangaza inkuru, kandi yimakaza "umuco wo guhisha" mu gihugu. Guverinoma yatangaje ko ishyigikiye itangazamakuru ariko "nta muntu uri hejuru y’amategeko". Mu kwezi kwa Gatandatu, Polisi yateye ku biro bya Australia Broadcasting Corporation (ABC) ndetse no ku rugo rw’umunyamakuru wa News Corp Australia, ibintu abantu bamaganye. Amashyirahamwe y’abanyamakuru avuga ko ibi bitero byakozwe kubera inkuru zariho zitegurwa zimena amabanga. Ayo akaba ari ibyaha by’intambara n’ibivugwa ko hari inzego z’ubutegetsi zigenzura kandi zigakora ubutasi ku buzima bwite bw’abaturage. Iki gikorwa cy’ibinyamakuru uyu munsi cyashyigikiwe kandi na za Televiziyo nyinshi, amaradiyo n’ibitangazamakuru byandikwa kuri Internet. Michael Miller, umuyobozi mukuru wa Kompanyi ya News Corp Australia ifite ikinyamakuru The Daily Telegraph yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza uko ibinyamakuru byasohotse bisa uyu munsi Yanditseho ati "Ni ibiki bari kugerageza kumpisha?". Kompanyi ya Nine ifite ikinyamakuru Sydney Morning Herald, mukeba wa Daily Telegraph, nayo yasohoye ikinyamakuru kimeze gutya. Umuyobozi mukuru wa ABC David Anderson we yagize ati "Australia yugarijwe no kuba Demokarasi yo mu ibanga ku isi". Ibinyamakuru byumvikanye bisohora urupapuro rw’ibanze rumaze gutya Ku Cyumweru, Guverinoma ya Australia yashimangiye ko bishoboka ko hari abanyamakuru batatu bazakurikiranwa nyuma y’ibyo Polisi yababonyeho. Minisitiri w’Intebe Scott Morrison yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ari ingenzi muri Demokarasi yabo, ariko igihugu kigomba no kugendera ku mategeko. Ati "Ibyo bireba njyewe, umunyamakuru wese, cyangwa undi uwo ariwe wese". Abanyamakuru bavuga ko mu myaka 20 ishize hatowe amategeko abangamiye gucukumbura kw’itangazamakuru, ibi bikabuza abaturage "uburenganzira bwo kumenya". Kuva mu mwaka ushize hatorwa itegeko ryo kurwanya ’ubutasi’ ibitangazamakuru byakomeje kugaragaza ko bibuzwa gukora ku makuru akomeye areba ubuzima bw’igihugu. Ibinyamakuru bisanzwe ari ibikeba byashyizehamwe kuri iyi ngingo Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Impamvu ibitangazamakuru byo muri Australia byigaragambije bisohora ibinyamakuru bitariho inkuru UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-10-2019 saa 07:27' whatsapp Facebook Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bigaragaza ubumwe bisohora ibinyamakuru imbere bitariho inkuru mu kwamagana kubangamirwa. Ibinyamakuru icyenda uyu munsi byose byasohoye ibinyamakuru imbere biriho imirongo y’umukara gusa na ’cachet’ yanditseho ngo "ibanga". Ibi babikoze mu rwego rwo kwamagana amategeko mashya abanyamakuru bavuga ko abangamiye gutara no gutangaza inkuru, kandi yimakaza "umuco wo guhisha" mu gihugu. Guverinoma yatangaje ko ishyigikiye itangazamakuru ariko "nta muntu uri hejuru y’amategeko". Mu kwezi kwa Gatandatu, Polisi yateye ku biro bya Australia Broadcasting Corporation (ABC) ndetse no ku rugo rw’umunyamakuru wa News Corp Australia, ibintu abantu bamaganye. Amashyirahamwe y’abanyamakuru avuga ko ibi bitero byakozwe kubera inkuru zariho zitegurwa zimena amabanga. Ayo akaba ari ibyaha by’intambara n’ibivugwa ko hari inzego z’ubutegetsi zigenzura kandi zigakora ubutasi ku buzima bwite bw’abaturage. Iki gikorwa cy’ibinyamakuru uyu munsi cyashyigikiwe kandi na za Televiziyo nyinshi, amaradiyo n’ibitangazamakuru byandikwa kuri Internet. Michael Miller, umuyobozi mukuru wa Kompanyi ya News Corp Australia ifite ikinyamakuru The Daily Telegraph yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza uko ibinyamakuru byasohotse bisa uyu munsi Yanditseho ati "Ni ibiki bari kugerageza kumpisha?". Kompanyi ya Nine ifite ikinyamakuru Sydney Morning Herald, mukeba wa Daily Telegraph, nayo yasohoye ikinyamakuru kimeze gutya. Umuyobozi mukuru wa ABC David Anderson we yagize ati "Australia yugarijwe no kuba Demokarasi yo mu ibanga ku isi". Ibinyamakuru byumvikanye bisohora urupapuro rw’ibanze rumaze gutya Ku Cyumweru, Guverinoma ya Australia yashimangiye ko bishoboka ko hari abanyamakuru batatu bazakurikiranwa nyuma y’ibyo Polisi yababonyeho. Minisitiri w’Intebe Scott Morrison yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ari ingenzi muri Demokarasi yabo, ariko igihugu kigomba no kugendera ku mategeko. Ati "Ibyo bireba njyewe, umunyamakuru wese, cyangwa undi uwo ariwe wese". Abanyamakuru bavuga ko mu myaka 20 ishize hatowe amategeko abangamiye gucukumbura kw’itangazamakuru, ibi bikabuza abaturage "uburenganzira bwo kumenya". Kuva mu mwaka ushize hatorwa itegeko ryo kurwanya ’ubutasi’ ibitangazamakuru byakomeje kugaragaza ko bibuzwa gukora ku makuru akomeye areba ubuzima bw’igihugu. Ibinyamakuru bisanzwe ari ibikeba byashyizehamwe kuri iyi ngingo Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu