Impamvu Leta y’u Burundi yirengagije urupfu rwa Pierre Buyoya

Nyuma yuko hatangajwe inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi, uyu mugabo wategetse iki gihugu imyaka 13 yose mu buryo butavugwaho rumwe yashyinguwe i Bamako muri Mali kuri uyu wa Kabiri ariko nta n’umuyobozi n’umwe wo mu Burundi wagaragaye muri uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Mu kiganiro Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’Abarundi bose muri rusange kuri uyu wa Gatatu, nibwo yabikomojeho kimwe no ku zindi ngingo zitandukanye zireba igihugu.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Pierre Buyoya, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Amategeko y’u Burundi arasobanutse neza. Mwigeze mubona ufunzwe ajya gutora? Ni uko aba adafite imyaka yo gutora? Kubera iki? Mugende murebe icyo amategeko avuga. Hari uburenganzira bwa Politiki aba adafite".

Perezida Ndayishimiye yakomeje ati "Mwebwe ntabwo muzi gutandukanya uwakatiwe igifungo n’utaragikatiwe? Umuntu wese utaracibwa urubanza aba ari umwere, uwaruciriwe aba afunzwe. None se hari icyo Leta iba imugomba? Haba hasigaye umuryango".

"Mwese mubonereho ntihagire uwongera gukora ikosa. Murumva ingaruka zo gukora ibyaha, iryo ni isomo mukwiriye kwiga. Iyo ukoze icyaha ntabwo uba ufite uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi".

"Leta iba igomba gukingira abagizweho ingaruka n’icyaha. Leta ntireba umuntu umwe, ireba abo icyaha cyagizeho ingaruka n’abo kitagizeho".

"Ndashaka kukubwira ko umuryango we waje kumbaza niba afite uburenganzira bwo gushyingurwa mu gihugu cye, mpita musubiza ko Umurundi wese afite uburenganzira bwo gushyingurwa aho ibisekuru bye biri. Nari nzi ko bazamuzana mu Burundi. Ntabwo bababajwe ko Leta ntacyo izakora kuko bazi ukuri kose.”

Pierre Buyoya wategetse igihugu cy’u Burundi inshuro ebyiri zose ahiritse ubutegetsi bwariho, yashyinguwe nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Katederali ya Bamako mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo yapfuye ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.

Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

Uretse urupfu rwa Buyoya yikijeho, Perezida Ndayishimiye kandi yakomoje ku cyorezo cya COVID-19 gikomeje koreka isi, ahishura ko ngo mu Burundi nta rukingo rw’iki cyorezo bakeneye kuko ngo Imana yabarinze.

Yavuze kandi ko ngo ibihugu baturanye byafunze byose ndetse bigashyiraho udupfukamunwa ariko bikanga bikarwara cyane Coronavirus mu gihe u Burundi bwo ngo nta kibazo bwagize.

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo