Impamvu Amerika yasabye abaturage bayo kwitondera ingendo muri Tanzania

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye abaturage bazo kugabanya ingendo muri Tanzania kubera ubwumvikane buke buri hagati y’ibihugu byombi buturuka ku kutumvikana k’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina bo muri Tanzania.

Iriya nama yerekana ko ubutegetsibwa Donald Trump bufite Politiki imwe niy’uwo yasimbuye Barrack Obama ku byerekeye kuvugira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina muri Africa nkuko Daily Nation yanditse iyi nkuru ibitangaza.

Itangazo rya USA rivuga ko muri Tanzania ababana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina… bugarijwe n’ivangura ndetse hari bamwe bafunzwe, abandi bacibwa amande.

Rivuga ko abakekwaho kuba abatinganyi bategekwa gusuzumwa mu kibuno kugira ngo harebwe niba koko aribo kandi ibi ngo ni uguhohotera uburenganzira bwa muntu.

Umwaka ushize umwe mu bapolisi bakorera Dar es Salaam yavuze ko Polisi igiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp kugira ngo hatahurwe abantu bafite umugambi wo guhura bagakora ubutinganyi.

Muri Nzeri, 2019 hari irindi tangazo USA yari yasohoye iburira abaturage bayo kutajya muri Tanzania kwanga ko bazahandurira Ebola, icyo gihe abategetsi muri Tanzania bakaba baramaganiye kure ayo makuru bavuga ko nta shingiro afite.

Itangazo rya USA kandi ryaburiye abaturage bayo ko hari amakuru avuga ko hari ibitero by’iterabwoba bitegurwa kuri Tanzania bityo ko bagomba kwitwararika.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
SIBOMANA BARACK Kuya 8-12-2019

ndashima reta yatanzaniya kuruwomugambi yafatiye abobantu