Impamvu Amerika yafatiye Turukiya ibihano bikakaye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisiteri ebyiri zo muri Leta ya Turukiya n’abategetsi batatu bakomeye bo muri Leta kubera ibitero bya Gisirikare mu Majyaruguru ya Syria.

Perezida Donald Trump yanahamagaye kuri Telefone mugenzi we Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya amusaba ko habaho agahenge ako kanya, nkuko Visi-Perezida wa Amerika Mike Pence abivuga.

Bwana Pence yavuze ko azerekeza muri ako karere mu gihe cya vuba gishoboka.

Aganira n’abanyamakuru i Washington DC ejo ku wa Mbere nimugoroba, Steven Mnuchin, umunyamabanga w’ibiro by’imari bya Amerika, yavuze ko ibyo bihano bikaze cyane.

Yongeyeho ko bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Turukiya.

Itangazo ibiro by’imari bya Amerika byasohoye rivuga ko ibyo bihano byafatiwe Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Ibijyanye n’Ingufu ndetse na Minisitiri w’Ingabo, uw’Ingufu n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ryongeyeho riti "Ibikorwa bya Leta ya Turukiya biri gushyira mu kaga abaturage b’inzirakarengane, ndetse bikanateza umutekano mucye mu karere, harimo no gushyira mu kaga ibikorwa byo gutsinda umutwe wa ISIS [wiyita Leta ya kisilamu, uzwi na none nka IS]".


Ingabo za Leta ya Syria zivuga ko zageze mu mijyi igenzurwa n’abarwanyi b’aba-Kurdes, harimo n’umujyi wa Tal Tamer

Mbere yaho, igisirikare cya Syria cyerekeje mu turere two mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi bishobora gutuma urugamba rwambikana hagati yabo n’abarwanyi bashyigikiwe na Turukiya.

Kohereza ingabo muri ako karere kwa Leta ya Syria kwaje gukurikira amasezerano yagiranye n’abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes, aba na bo kugeza mu cyumweru gishize bakaba bari inshuti za Amerika.

Turukiya ivuga ko ibitero byayo muri Syria byatangiye ku wa Gatatu ushize, bigamije gutsinsura abarwanyi b’aba-Kurdes bakava mu karere k’umupaka ihana na Syria, igashyiraho icyo yita akarere gatekanye.

Yifashishije ako karere gatekanye k’intera igera hafi kuri kilometero 30 kerekeza imbere muri Syria, Turukiya ivuga ko ishaka gusubiza mu byabo impunzi z’Abanya-Syria bagera kuri Miliyoni ebyiri ubu bari ku butaka bwayo.

Benshi muri izo mpunzi ntabwo ari abo mu bwoko bw’aba-Kurdes, ndetse abanenga Turukiya bavuga ko ibyo bishobora gutuma habaho itsembabwoko rw’abaturage b’aba-Kurdes bahatuye.


Umurwanyi w’umu-Kurde mu muhango wo gushyingura bagenzi be ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi

Abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes bafashije bikomeye Amerika mu rugamba rwo guhashya umutwe wa IS muri Syria.

Bavuga ko kuba Amerika yarakuye ingabo zayo muri ako karere, byabanjirije ibitero bya Turukiya ari ukubagambanira no kubatererana.

Hari abavuga ko byahaye uruhushya Turukiya rwo kugaba ibyo bitero muri Syria.

Turukiya ifata umutwe munini kurusha iyindi mu yigize abarwanyi b’aba-Kurdes nk’uw’iterabwoba.

Ejo ku wa Mbere kandi, ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byiyemeje guhagarika ubucuruzi bw’intwaro byohereza muri Turukiya, ariko ntibyavuga ko EU ikomanyirije Turukiya mu byo kugura intwaro.


Abarwanyi bo muri Syria bashyigikiwe na Turukiya ubwo bari mu mujyi wa Ayn al-Arus





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo