Impamvu 4 zateye Dr Kayumba Christopher gushinga ishyaka rya Politiki

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umusesenguzi kuri politiki mpuzamahanga, Dr Kayumba Christopher yagarutse ku mpamvu 4 zamuteye gushinga ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy) zirimo uguteza imbere ubukungu bushingiye ku muturage, guteza imbere ubushabitsi bw’amakoperative mu cyaro n’ibindi.

Dr.Kayumba yavuze ko impamvu ya mbere ari ibibazo byagaragajwe n’icyorezo cya Covid-19 bifite aho bishamikiye ku bibazo bimaze imyaka 60 biriho mu Rwanda, bijyanye n’ubukene, inzara, ubukungu budashingiye ku muturage, akarengane no kutubuhariza amategeko.

Ngo iya kabiri ni ugushaka gutangiza politiki ishingiye ku gufata abenegihugu nk’abavandimwe, ibyo twita (compassion, urukundo), ahatari bya bindi byo kwandagaza abantu, kutabona uwo muhanganye muri politiki nk’umwanzi.

Naho iya gatatu ni uguteza imbere ubukungu bushingiye ku muturage, guteza imbere ubushabitsi bw’amakoperative mu cyaro n’ibindi.

Iya nyuma ni uguca politiki zikorerwa hanze y’igihugu kandi bavuga ko zikorerwa Abanyarwanda.

Ati “Twe twemera politiki ikorerwa mu Rwanda ikorerwa n’Abanyarwanda, ibi byo kuvuga ko umuntu uri mu Rwanda atashinga ishyaka ngo Abanyarwanda barikoreremo ntabwo ari byo.”

Dr Kayumba yosohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru n’abandi ku wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021 avuga mu buryo burambuye impamvu zatumye ashinga ishyaka.

Uyu mugabo yabaye Umwarimu muri Kaminuza yigishije mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri UR Huye, yakunze kugirana ibibazo n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bamushinja imyitwarire idahwitse, ndetse nyuma aza gufungwa azira kwica amategeko agenga ikibuga mpuzamahanga.

Ivomo:Umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo