Impaka mu rukiko ku burwayi bwa Kabayiza ureganwa na Byabagamba na Rusagara

Uyu munsi urukiko rw’Ubujurire i Kigali rwahawe icyegeranyo ku burwayi bwa ’Francois Kabayiza, umuganga yavuze ko uko uyu arwaye bitamubuza imirimo idasaba imbaraga nyinshi, uruhande rwe rwavuze ko ibyavuzwe na muganga nta kuri kurimo.

’Sergent’ Francois Kabayiza yari umushoferi wa ’Jenerali’ Frank Rusagara, bombi ndetse na Col Tom Byabagamba baregwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, ibyaha bo bahakana.

Mu iburanisha riheruka, Kabayiza yazanywe mu rukiko atwawe mu maboko atabasha kwigenza, yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi kuko yangiwe kujya mu bitaro yandikiwe na muganga.

Mbere yo gukomeza ubujurire ku rubanza rw’aba basirikare, urukiko rwategetse ko Kabayiza asuzumwa urukiko rugahabwa raporo ya muganga ku burwayi bwe.

Uyu munsi, muganga Dr Ernest Ndahayo yaje mu rukiko yambaye imyenda ya Gisirikare, kuko akora iyo myuga yombi, ngo atange raporo ku burwayi bwa Kabayiza.

Uyu muganga yavuze ko ubwe atasuzumye Kabayiza ariko yagendeye kuri raporo z’abandi baganga bamuvuye mbere.

Yavuze ko uregwa afite ikibazo cy’ingufu nkeya, uburwayi bwa Hepatite B ndetse n’umuvuduko uri hejuru w’amaraso.

Dr Ndahayo yabwiye urukiko ko uko Kabayiza ameze bidateye impungenge kandi bitamubuza gukora imirimo itamusaba ingufu nyinshi.

Rusagara ati ’nta nyungu bafite mu gukira kwe’

Me Milton Munyandatwa wunganira Kabayiza yavuze ko bitumvikana uko umuganga utarasuzumye umurwayi yakora icyegeranyo ku burwayi bwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kabayiza yanze gusuzumirwa mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

Kabayiza we yahise avuga ko banze ko ajya gusuzumwa uburwayi bwo gutitira ku bitaro by’i Ndera ahari umuganga wari usanzwe umukurikirana, bakamuhatira gusuzumirwa i Kanombe.

Impaka zabaye ndende mu rukiko, ndetse uruhande rwa Rusagara na Col Byabagamba ruzinjiramo ku ruhande rwa Kabayiza ureganwa na bo.

Me Pierre Celestin Bukuru wunganira Rusagara yakemanze ubushobozi bw’umuganga wakoze icyegeranyo ku murwayi atasuzumye kandi ari byo byategetswe n’urukiko.

Avuga ko icyo cyegeranyo cyateshwa agaciro hagakorwa irindi suzuma kuri Kabayiza kandi urukiko rukagena ibitaro birikora.

’Jenerali’ Frank Rusagara yavuze ko uburwayi bwa Kabayiza, wari umushoferi we, buva ku iyicarubozo yakorewe. Ko abasirikare bafite impungenge zo gukurikinwa mu gihe yakoroherwa.

Rusagara yabwiye urukiko ko abasirikare basabwa kuvuza Kabayiza nta nyungu bafite mu gukira kwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’abaregwa nta shingiro bifite bitahabwa agaciro n’ubucamanza.

Nyuma y’impaka nyinshi, urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri iki cyegeranyo nyuma y’iminsi ine.

Col Byabagamba wahoze ayobora abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame na Jenerali Frank Rusagara wahoze ari perezida w’urukiko rwa gisirikare ubu wasezerewe mu ngabo bafunzwe kuva mu 2014.


Francois Kabayiza wa kabiri uuvye ibumoso mu iburanisha ryo mu myaka ishize

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo