Impaka mu rubanza rw’umukecuru uvuga ko yitiranyijwe n’uwakatiwe imyaka 30 na Gacaca

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwatangiye kuburanisha urubanza rw’umukecuru witwa Nkundabanyanga ,ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka 2007 yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Akagari ka Murambi igihano cy’imyaka 30,igihano uregwa avuga ko yitiriwe.

Umucamanza yatangije urubanza maze Me KANYABITARO Benoit wunganira uyu mukecuru atanga inzitizi zo kuba atarahawe umwanya wo kubonana n’umukiriya we kugira ngo baganire ku myanzuro yanditse mu kwiregura bityo ko byaba inzitizi zatuma uru rubanza rusubikwa ahubwo hakaburanwa ikirego cyo kuba umukiriya we yarafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkundabanyanga nawe yahawe umwanya abwira umucamanza ko ubuzima bwe butameze neza bityo ko intege afite yumva yaburana ibyo kuba yarafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko naho ibijyanye na Gacaca akazabiburana amaze kuganira bihagije n’umwunganizi we.

Umushinjacyaha yahise asaba urukiko gusuzuma niba umunyamategeko wa Nkundabanyanga ataramenyeshejwe mu gihe nyacyo mbere y’uko iyi nzitizi ihabwa agaciro.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yahaye Nkundabanyanga n’umwuganizi we iminota 40 yo kuganira ku myanzuro yafashwe.

Nyuma yo gufata umwanya, Saa Tanu n’iminota 14 ababuranyi bagarutse mu Cyumba cyiburanisha,umunyamategeko wa Nkundabanyanga avuga ko ataburana uru rubanza atabanjye gukurikirana ibijyanye nifungwa ry’umukiriya we bityo ko urukiko rwasuzuma niba yaburana adafunzwe cyangwa se niba yaburana afunzwe.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko bahawe umwanya bityo ko inzitizi bari batanze ntagaciro yahabwa.Yakomeje uru rubanza rwahawe igihe igihe gihagije cyo kwigwaho bityo ko rwaburanishwa kuko ngo uyu Nkundabanyanga yabanje kubura.

Umunyamategeko wa Nkundabanyanga yavuze ko umukiriya we atigeze abura ndetse ko ibyo ubushinjacyaha bwashyize mu kirego ibyo kubura bitarimo bityo ko urukiko rufite ububasha bwo gutegeka ko Nkundabanyanga aburana adafunze cyangwa akaburana afunze bityo hakabona gutangira urubanza ku kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Kuriyi ngingo Umushinjacyaha yavuze ko hagomba kuburanwa urubanza rwaregewe kuko ibyo kuburana ku ifungwa ritemewe byaba ari ukuvanga ibintu.

Nkundabanyanga yahawe ijambo abwira urukiko ko atameze neza kuko afite uburwayi bw’umutima bityo ko asaba ko haburanishwa ibijyanye n’ifungwa ritemewe n’amategeko naho urwa Gacaca azaruburana amaze kuganira bihagije n’umwunganizi we.

Umushinjacyaha yahise afata ijambo avuga ko niba Nkundabanyanga ashobora kuburana ku ifungwa ritemewe n’amategeko yabona n’imbaraga zo kuburana urubanza rwa Gacaca.

Saatanu n’iminota 37 umucamanza yavuze ko urukiko rugiye gufata umwanya rukiga ku nzitizi zatanzwe,ababuranyi bakaza kugaruka Saa sita n’iminota 20 humvwa imyanzuro yafashwe.

Nyuma yo kwiherera Saa Sita n’iminota 44 abacamanza bagarutse mu cyumba cy’iburanisha maze umucamanza avuga ko kuba Nkundabanyanga avuga ko arwaye indwara y’umutima bitamubuza kuburana kuko ari indwara umuntu ashobora kugendana ngo keretse agaragaje cyangombwa kigaragaza ko uyu munsi arwaye adashobora kuburana.

Akomeza avuga ko kuba Nkundabanyanga avuga ko afite intege zo kuburana ku ifungwa ritemewe bityo ko agomba kuburana n’urubanza rwa Gacaca, ibijyanye no gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikaza kuburanwa nyuma.

Umushinjacyaha yafashe ijambo asaba Urukiko kongera kwandika icyemezo gifunga Nkundabanyanga kuko inkiko za gacaca zabyemeje.Umushinjacyaha yakomeje avuga ko CNLG yarandikiwe isabwa iki cyemezo nyuma yaje kohereza iyi nyandiko iriho n’ifishi y’uwakatiwe.

Ku bijyanye n’ihinduranya ry’amazina, Umushinjacyaha avuga ko mu nyandiko CNLG yabahaye hari aho yitwa Nkundabanyanga ahandi akitwa Nyirankundabanyanga ibi buvuga ko byateye urujijo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwakoze iperereza kuri aya mazina bwibaza uwakatiwe hagati ya Nyirankundabanyanga na Nkundabanyanga.

Bukomeza buvuga ko bwagiye ku ivuko kwa Nkundabanyanga maze bukavugisha abatangabuhamya batandukanye bafitanye amasano harimo muramukazi we na muramu we maze bose bakemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga Eugenie.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ahitwa Murambi mu Karere ka Kicukiro arinaho Jenoside yabaye Nkundabanyanga atuye hari abatangabuhamya babuhaye amakuru bwagendeye mu gutanga iki kirego.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko mu iperereza bwakoze n’amakuru bwahawe n’abatangabuhamya byagaragaje ko Nkundabanyanga ariwe Nyirankundabanyanga ari naho buhera busaba ko iki cyemezo cya Gacaca urukiko rwacyandika bundi bushya kugira ngo haveho urujijo ku mazina.

Agendeye kuri ibi umushinjacyaha yasabye urukiko hakorwa iki cyemezo maze Nkundabanyanga agakatirwa igifungo cy’imyaka 30 nk’uko byari byemejwe n’urukiko rwa Gacaca rwa Gatenga.

Nkundabanyanga yabwiye umucamanza ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga na rimwe ndetse ko afite ibyangombwa bibyemeza harimo ifishi ya Batisimu , icyangombwacyo gushyingirwa n’ibindi bitandukanye .

Umwunganizi we yavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ntashingiro bifite kuko iyo myanzuro y’urukiko Gacaca rwa Gatenga ntaho byanditse uretse ifishi y’urukiko rwa Gacaca rw’akagari ka Murambi nayo itagaragaza ibintu byose bityo akaba atumva ukuntu ubushinjacyaha bwasaba urukiko kwemeza ko umuntu yakatiwe imyaka 30 gusa ku rubanza rutabaye.

Ku bijyanye no ku kibazo cy’urujijo ku mazina ,umwunganira yavuze ko ntashingiro ngo no kuba Ubushinjacyaha buvuga ko yabuze ataribyo kuko mu byandiko yabwo igaragaza neza aho yari atuye.

Me Kanyabirato yabwiye urukiko ko inyandiko ya CNLG igaragaza ko uwitwa Nyirakundabanyanga yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Akagari ka Murambi gusa ngo iyi nyandiko ya CNLG ntigaragaza igihe urubanza rwabereye,aho rwabereye cyangwa ngo igaragaze imyanzuro.

Umunyamategeko yabwiye umucamanza ko hari imanza umukiriya we yaburanye ku guhindura amazina urukiko rukemeza ko Nkundabanyanga atigeze ahindura amazina ku kirego cyari cyatanzwe n’uwitwa Karangwa Charles.

Yakomeje avuga ko bisaba urukiko kubanza gutesha agaciro imyanzuro yafashwe n’izindi nkiko maze rukemeza ko uregwa ari Nyirankundabanyanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuvuga ko urubanza rutabayeho ari uruhande rw’uregwa rugomba kubigaragaraza kuko bufite icyemezo cy’urwego rwizewe(CNLG).

Ngo ku bijyanye n’imanza zo uhindura amazina uyu mukecuru yagiye atsinda ,ubushinjacyaha bwavuze ko ari ukujijisha urukiko bityo ko izo manza ntaho zihuriye n’ibiri kuburanwa.

Ubushinjacyaha bwabajijwe izina bwifuza ko ryakwandikwa ku cyemezo maze busaba urukiko kwemeza ko Nkundabanyanga uri imbere y’urukiko ariwe wakatiwe imyaka 30.

Umucyamanza yahaye umwanya Nkundabanyanga maze avuga ko mu batangabuhamya ubushinjacyaha bwifashishije harimo muramu we witwa Murenzi Janvier basanzwe bafitenye ikibazo cy’amasambu bityo ko kuba yamugambanira ari ibintu byumvikana.

Nkundabanyanga yavuze ko nta muturage yigeze abanira nabi ndetse ko mu gihe cy’inkiko Gacaca nubwo yabaga i Gicumbi ariko yakundaga kuza i Murambi ndetse ko mu kwezi kwa 12 mu 2007 aribwo yavuye mu Rwanda ajya kwivuza muri Kenya mu gihe urukiko rwa Gacaca rwamukatiye tariki 22/11/2007 ,ibintu avuga ko byose ubiri inyuma ni uwitwa Karangwa Charles wagarutsweho cyane muri uru rubanza.

Umwunganira yasabye ko urukiko rugomba kuzagaragaza ugushidikanya ku byavuzwe n’ubushinjacyaha bityo asaba ko yarekurwa niba hari nibyo aburana akabiburana adafunzwe.

Nyuma yo kumva impande zombi ,Saa Munani umucamanza yapfundikiye urubanza maze avuga ko ruzasomwa ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 saa Saba z’amanywa.

Kuwa 22/04/2021 nibwo uyu mukecuru yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo. Hari amakuru Umubavu wamenye ko uyu Nkundabanyanga amaze koherezwa gufungirwa muri Gereza ya Mageragere incuro 2 ariko ubuyobozi bwayo busanga byaba biciye mu nzira zitemewe birangira agaruwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’i Gikondo ari naho yitabye urukiko avuye.

Umunyamakuru wa Umubavu yatewe ubwoba azira umukecuru bavuga ko afunzwe azira urubanza rwa Gacaca





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo