Impaka hagati ya Polisi  y’u Rwanda n’abo yabafashe  ibashinja gutwara basinze

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abantu 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze mu gihe bamwe muri bo hari abongeye kuvuga ko batasomye ku nzoga ahubwo ko banywa ikinyobwa cyongera ingufu kizwi nka Energy Drink cyangwa The Vert.

Aba bantu 46 berekanywe kuri iki Cyumweru tariki 22 Kanama 2021, barimo 33 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 13 bafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi.

Uwitwa Kayitsire Etienne wanafashwe amaze gukora impanuka, avuga ko nta bisindisha yari yanyoye ariko ko polisi yamupimye igasanga mu mubiri we harimo alcohol.

Yagize ati “Bambajije bati ‘ese wanyoye’ nti ‘n’izina ry’Imana n’iyo naba nanyoye ntabwo ndi igicucu ku buryo ntazi ingaruka zishobora kuba zambaho nyuma, usibye energy nyoye i Nyamirambo’.”

Yakomeje avuga ko bamusabye guhuha mu cyuma gisuzuma niba umuntu yanyoye ibisindisha, ngo barebye basanga afitemo ibisindisha biri ku gipimo cya kabiri.

Ati “Amakosa ni njye yahise ajyaho kandi njye ntakintu na kimwe usibye za teveri (The Vert) tujya tunywa i Nyamirambo kandi buriya energy tuyinywa kugira ngo iguhanagure umunaniro waba ufite mu mutwe ubashe kureba umuhanda y’uko ari muzima.”

Avuga ko iriya mpanuka yamubayeho atari we yaturutse ahubwo ko ari umumotari waje “aturuka hirya ngerageza kumuhunga ku buryo navuye no mu mukono wanjye njya mu wutari uwanjye araza arangonga bahita bahamagara traffic.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha igihe bari butware ibinyabiziga cyangwa se uwaba yanyonye akaba yashaka umutwara utanyoye ibisindisha.

Yagize ati “Inama tugira abantu ni iyo kwirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa se bagashaka ababatwara igihe babinyoye. Ibikoresho Polisi ikoresha mu gupima umusemburo (Alcohol), ntabwo bipima ubwoko bw’ibyo umuntu yanyoye bityo nta rwitwazo na rumwe ruhari rwo kuvuga ngo nari nanyoye Energy,Red Bull, Kambucha cyangwa ikindi kinyobwa nk’uko hari abajya babyitwaza.”

CSP Sendahangarwa yakomeje yibutsa abakoresha umuhanda guhora bazirikana amategeko agenga imikoresherezwe y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hano na hato ndetse no kwirinda ibihano bitari ngombwa.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kongera kwibutsa abakoresha umuhanda amwe mu mabwiriza bagomba kubahiri. Mu cyumweru dusoza kandi hari n’abandi bashoferi bari beretswe itangazamakuru bafashwe batwaye banyoye ibisindisha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo