Imodoka ya Perezida Museveni yamenaguwe bikomeye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe (Amafoto)

Polisi ndetse n’igisirikare SFC mu gihugu cya Uganda batangiye iperereza ku cyatumye imodoka y’umukuru w’igihugu, Perezida Museveni iterwa amabuye bikagera n’aho yangirika mu gihe habaga ubushyamirane bwabereye mu gace ka Arua hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba niho ibi byabaye ubwo umukuru w’igihugu yari avuye ku kibuga cyitwa Booma grounds. Abashyirwa mu majwi ko bari inyuma y’ubu bushyamirane ni abashyigikiye umukandida wa FDC, Kassiano Wadri nk’uko Polisi y’iki gihugu yabitangaje.

Umuvugizi wa Leta muri iki gihugu yamereye Chimpreports iyi nkuru ko Perezida yari ari mu modoka ye(Convoy) igihe yaterwaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gusa yizeza abantu ko Perezida Museveni ntacyo yabaye.

Amafoto agaragaza iyo modoka y’umukuru w’igihugu, ni uko igice cyayo cy’imbere muri yo ntacyo cyabaye ari nacyo aba arimo. Ibi bikaba bisobanura ko igice cyayo cy’inyuma aricyo cyagizweho n’ingaruka z’ubwo bushyamirane.

Iki cyabaye igikorwa cya mbere kigaragara cyo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni muri Manda eshatu amaze ku butegetsi.

Gusa ubu bushyamirane bwaje ari nko kwitabara nyuma y’urupfu rw’umushoferi wa Bobi Wine Yasin Kawooya rwabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nimugoroba. Ibi bibaye ku munsi wa nyuma wo kwiyamamariza amatora yari buzabe ku wa Gatatu.

Abajijwe ku by’umuntu waguye muri ubwo bushyamirane, umuvugizi wa Polisi mu gace ko mu burengerazuba bwa Nile SSP, Josephine Angucia yemereye Chimpreports iby’urwo rupfu agira ati “Ni ukuri umushoferi wa Bobi Wine yapfuye”.

Yavuze kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo mushoferi.

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe imodoka ya Perezida Museveni yangijwe bikomeye:

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo