Close MORE NEWS Imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje UMUBAVU.com Umubavu Kuya 18-02-2021 saa 07:40' whatsapp Facebook Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Karere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi y’umuriro, rihiramo imodoka 16 zirimo n’iya rutahizamu w’Amavubi, Erneste Sugira. Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka. Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Abaturage bavuze ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa. Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.” Sugira Erneste yemereye IGIHE dukesha aya makuru ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure. Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo. Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi. ICYATEYE BAMPORIKI KUJYA KWA IDAMANGE CYAMENYEKANYE||RUSESABAGINA ATI NDI UMUBILIGI SINDI UMUNYARDA Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje UMUBAVU.com Umubavu Kuya 18-02-2021 saa 07:40' whatsapp Facebook Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Karere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi y’umuriro, rihiramo imodoka 16 zirimo n’iya rutahizamu w’Amavubi, Erneste Sugira. Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka. Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Abaturage bavuze ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa. Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.” Sugira Erneste yemereye IGIHE dukesha aya makuru ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure. Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo. Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi. ICYATEYE BAMPORIKI KUJYA KWA IDAMANGE CYAMENYEKANYE||RUSESABAGINA ATI NDI UMUBILIGI SINDI UMUNYARDA Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu