Imizinga ya Niringiyimana wakoze umuhanda wa Km7 yangijwe n’abataramenyekana

Niringiyimana Emmanuel, umusore wo mu murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, wamamaye cyane ubwo yakoraga umuhanda w’ibirometero birindwi (Km7) wenyine kandi nta nyungu ategereje, umushinga we w’ubworozi bw’inzuki watewe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bangiza imwe mu mizinga ye yamufashaga kwiteza imbere.

Aganira na KT Radio dukesha iyi nkuru, Niringiyimana yavuze ko mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020, abantu bataramenyekana bagiye aho yororera inzuki biba imizinga ye iyindi barayangiza.

Yagize ati “Bagiyemo barayangiza. Harimo iyo Sina Gerard yampaye. Baragiye bangiza imwe indi barayitwara, n’uwa kijyambere umwe barawutwara.Baragiye imwe barahakura,indi basiga irangaye gusa umugabo unkorera yarongeye arasanasana. Ejo abayobozi babyiriwemo bagiye kumpa impapuro njyana kuri RIB”.

Niringiyimana yavuze ko nta muturanyi we bafitanye ikibazo ahubwo ngo hari abo akeka bamugendaho.

Ati “Nta kibazo dufitanye ahubwo n’urugomo.Hari abangendaho. Hari uherutse kumbwira ngo “Uziko imizinga yawe baraye bayitwaye.’ Nibaza ukuntu yabimenye kandi imizinga iba mu gihuru biranyobera.”

Niyibizi Emmanuel ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge yabwiye KT Radio ko bakoze inama n’abaturage ndetse abantu baketswe bazakorwaho iperereza.

Nyuma yo kwamamara kwa Niringiyimana, bamwe mu baturanyi be bamugiriye ishyari cyane abandi baramwanga bamushinja ko abarega ku bayobozi.

Uyu musore wamenyekanye kubera ibikorwa by’ubwitange bifitiye abaturage akamaro, yari amaze kugera ku Mizinga 24, irimo 10 ya kijyambere n’indi 14 isazwe. Aba bagize ba nabi bayirayemo batwara 2 indi 6 irangizwa.

Pastor Mpyisi ati "Muze tujye kuraguza ", kera iyo ibyago byateraga abantu ba Sogokuruza bajyaga kuraguza bakamenya igihatse ibyago byabateye, avuga kuri COVID-19, byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo