Close MORE NEWS Imitungo y’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi iri gutezwa cyamunara UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2020 saa 15:10' whatsapp Facebook Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu gihugu cy’u Burundi hari kuba cyamunara itavugwaho rumwe y’imitungo igizwe n’ibikoresho byo mu nzu n’amazu by’abantu bakurikiranwe muri dosiye yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015, aho itangazamakuru ritemerewe kuyikurikirana, ndetse bikaba bivugwa ko iyo mitungo yamaze kugurwa n’abantu batagaragaye mu ipiganwa. Mu marembo y’inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubutabera y’u Burundi ngo hari imbaga y’abantu bashakaga gupiganwa muri iyi cyamunara ariko ngo abapolisi n’abasirikare bahoherejwe kuharinda bemereraga abantu bamwe na bamwe gutambuka. Umwe mu bakumiriwe ati “Twashakaga kugira uruhare muri cyamunara ariko iyi itandukanye n’izindi cyamunara tuzi. Ntabwo twumva impamvu badukumira kandi iki gikorwa cyarashyizwe ku mugaragaro. Hashobora kuba hari ibitavugwa inyuma y’ibi.” Abatangabuhamya bavuganye n’urubuga SOS Médias Burundi, bavuze ko ngo iki gikorwa cyari kigenewe abantu bamwe, ndetse abaguze imwe muri iyi mitungo ngo bari basanzwe bazwi. Umwe muri aba ati “Ni yo mpamvu bangiye abanyamakuru gukurikirana iki gikorwa. Byashoboraga guteza impaka zikomeye.” Andi makuru agera kuri uru rubuga yo avuga ko iyi cyamunara yari ukurangiza umuhango gusa ngo hagamijwe kwerekana ko byakozwe mu mucyo mu gihe abaguzi ba nyabo batigeze bagera n’aho yabereye. Iki gikorwa kandi ngo cyahagaritse imirimo kuri Minisiteri y’Ubutabera, aho kuva mu gitondo abantu bari bahakeneye serivisi batakiriwe ku buryo n’abakozi ba Minisiteri bakererewe kugera ku kazi batemerewe kwinjira bagasubira mu ngo zabo. Ibirimo imodoka, ipikipiki, ibitanda, matelas, sofa, intebe za pulasitike, ibitambaro, inkono, firigo ni bimwe mu bikoresho bitezwa cyamunara byerekanwe. Ibigomba gutezwa cyamunara kandi biri mu byiciro 2. Icyiciro cya Mbere kigizwe n’imitungo y’abantu leta ishinja kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015. Icyiciro cya Kabiri kigizwe n’imitungo yafashwe na serivisi y’ibiro bishinzwe imisoro n’amahoro mu Burundi, Office Burundais des Recettes (OBR), mu rwego rwo kurwanya forode. Muri 2016 nibwo urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi rwakatiye abajenerali 4 gufungwa burundu rumaze kubahamya icyaha cyo kugerageza guhirika leta ya Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Muri aba bajenerali 4, harimo Jenerali Cyrille Ndayirukiye,wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo. Mu bantu 28 baregwaga, 7 barekuwe, abandi bakatirwa ibihano binyuranye. Abashakaga guhirika ubutegetsi bavugaga ko batari bashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kuyobora u Burundi kuko byari binyuranye n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi n’amasezerano y’amahoro y’Arusha. Ibi byasize imvururu zikomeye mu Burundi ndetse bizamura umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Nkurunziza n’abataravugaga rumwe na bwo. Gusa byarangiye Nyakwigendera Nkurunziza atongeye kwiyamamaza ahubwo Gen Evariste Ndayishimiye aba ari we uhagararira ishyaka CNDD–FDD riri ku butegetsi ari na we wegukanye intsinzi mu matora. Kuva muri 2015 kugeza muri 2017 ubwo muri kiriya gihugu harimo ibibazo byaturutse kuri iriya manda ya Gatatu ya Nyakwigendera Nkurunziza, byaguyemo abantu bagera mu 1,200 mu gihe abavuye mu byabo bagera mu bihumbi 400. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres aherutse gusaba ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye kunga ibice bitumvikana, anatangaza ko yizeye ko azatuma kiriya gihugu gitekana. Ibi ni bimwe mu bikoresho by’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi biri gutezwa muri cyamunara itavugwaho rumwe: Ingabire Umuhoza Victoire noneho ku ngingo ya Demokarasi mu Rwanda arisanzuye avuga akamuri ku mutima, ibi ntukwiye kubicikwa wumva iki kiga niro yagiranye n’UMUBAVU: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Imitungo y’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi iri gutezwa cyamunara UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2020 saa 15:10' whatsapp Facebook Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu gihugu cy’u Burundi hari kuba cyamunara itavugwaho rumwe y’imitungo igizwe n’ibikoresho byo mu nzu n’amazu by’abantu bakurikiranwe muri dosiye yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015, aho itangazamakuru ritemerewe kuyikurikirana, ndetse bikaba bivugwa ko iyo mitungo yamaze kugurwa n’abantu batagaragaye mu ipiganwa. Mu marembo y’inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubutabera y’u Burundi ngo hari imbaga y’abantu bashakaga gupiganwa muri iyi cyamunara ariko ngo abapolisi n’abasirikare bahoherejwe kuharinda bemereraga abantu bamwe na bamwe gutambuka. Umwe mu bakumiriwe ati “Twashakaga kugira uruhare muri cyamunara ariko iyi itandukanye n’izindi cyamunara tuzi. Ntabwo twumva impamvu badukumira kandi iki gikorwa cyarashyizwe ku mugaragaro. Hashobora kuba hari ibitavugwa inyuma y’ibi.” Abatangabuhamya bavuganye n’urubuga SOS Médias Burundi, bavuze ko ngo iki gikorwa cyari kigenewe abantu bamwe, ndetse abaguze imwe muri iyi mitungo ngo bari basanzwe bazwi. Umwe muri aba ati “Ni yo mpamvu bangiye abanyamakuru gukurikirana iki gikorwa. Byashoboraga guteza impaka zikomeye.” Andi makuru agera kuri uru rubuga yo avuga ko iyi cyamunara yari ukurangiza umuhango gusa ngo hagamijwe kwerekana ko byakozwe mu mucyo mu gihe abaguzi ba nyabo batigeze bagera n’aho yabereye. Iki gikorwa kandi ngo cyahagaritse imirimo kuri Minisiteri y’Ubutabera, aho kuva mu gitondo abantu bari bahakeneye serivisi batakiriwe ku buryo n’abakozi ba Minisiteri bakererewe kugera ku kazi batemerewe kwinjira bagasubira mu ngo zabo. Ibirimo imodoka, ipikipiki, ibitanda, matelas, sofa, intebe za pulasitike, ibitambaro, inkono, firigo ni bimwe mu bikoresho bitezwa cyamunara byerekanwe. Ibigomba gutezwa cyamunara kandi biri mu byiciro 2. Icyiciro cya Mbere kigizwe n’imitungo y’abantu leta ishinja kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015. Icyiciro cya Kabiri kigizwe n’imitungo yafashwe na serivisi y’ibiro bishinzwe imisoro n’amahoro mu Burundi, Office Burundais des Recettes (OBR), mu rwego rwo kurwanya forode. Muri 2016 nibwo urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi rwakatiye abajenerali 4 gufungwa burundu rumaze kubahamya icyaha cyo kugerageza guhirika leta ya Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Muri aba bajenerali 4, harimo Jenerali Cyrille Ndayirukiye,wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo. Mu bantu 28 baregwaga, 7 barekuwe, abandi bakatirwa ibihano binyuranye. Abashakaga guhirika ubutegetsi bavugaga ko batari bashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kuyobora u Burundi kuko byari binyuranye n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi n’amasezerano y’amahoro y’Arusha. Ibi byasize imvururu zikomeye mu Burundi ndetse bizamura umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Nkurunziza n’abataravugaga rumwe na bwo. Gusa byarangiye Nyakwigendera Nkurunziza atongeye kwiyamamaza ahubwo Gen Evariste Ndayishimiye aba ari we uhagararira ishyaka CNDD–FDD riri ku butegetsi ari na we wegukanye intsinzi mu matora. Kuva muri 2015 kugeza muri 2017 ubwo muri kiriya gihugu harimo ibibazo byaturutse kuri iriya manda ya Gatatu ya Nyakwigendera Nkurunziza, byaguyemo abantu bagera mu 1,200 mu gihe abavuye mu byabo bagera mu bihumbi 400. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres aherutse gusaba ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye kunga ibice bitumvikana, anatangaza ko yizeye ko azatuma kiriya gihugu gitekana. Ibi ni bimwe mu bikoresho by’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi biri gutezwa muri cyamunara itavugwaho rumwe: Ingabire Umuhoza Victoire noneho ku ngingo ya Demokarasi mu Rwanda arisanzuye avuga akamuri ku mutima, ibi ntukwiye kubicikwa wumva iki kiga niro yagiranye n’UMUBAVU: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika