Imitangire rya serisi  kwa muganga ihagaze ite muri 2019?

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana inkuru z’abaturage bagaragaza ko bakirwa nabi n’abaganga, bigatuma hari n’abashoboraga kuharembera cyangwa bikaba byanabaviramo kubura ubuzima.

Urugero ni urwo mu mwaka wa 2017 ubwo ababyeyi bajyaga kubyarira mu bitaro bya kabutare biherereye mu karere ka Huye, bakaryamishwa ku gitanda kimwe ari 2 kandi banabazwe.

Umwe icyo gihe yari yagize ati:”Umwe aryama acuramye undi areba ruguru. Noneho hari ubwo umwe aba arimo ava, amaraso agashokera ku wundi ku buryo ushoora no kwanduzanya.”

JPEG - 49 kb
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba utanayuzwe na Serivisi mbi yari yahawe ku bitaro bya mUhima muri 2017

Muri uyu mwaka wa 2017 kandi, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba wari umaze iminsi yumva abaturage binubira serivisi mbi bahabwa kwa muganga, yasuye ibitaro bya Muhima mu buryo butunguranye yigize umuturage uje kuhivuriza, ariko atungurwa no kwakirwa nabi n’abaganga, ahava ahagaritse 2.

Mu karere ka Rubavu naho ni hamwe mu hagiye havugwa abaganga batanga servisi mbi ku barwayi, cyane cyane mu bitaro bya Gisenyi no mu bigo nderabizima byaho.
Kuri ubu abo twaganiriye dusanze ku kigo nderabuzima cya Mudende, baravuga ko byahindutse.

Umwe yagize ati:” Nkanjye nazanye umubyeyi wari uje kubyara hano, ariko banyakiriye neza, bamubyaza neza, bamwongerera umwuka, mbese abaganga baha batwakiraga neza cyane!”

Undi yagize ati:” iyo ugeze aha barakwakira, bakaguha imiti neza, nta kibazo.”
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, bavuga ko batashimishwaga no kubona abaturage bayobora bahabwa serivisi mbi z’ubuvuzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu,Nzabonimpa Deogratias aragaruka ku cyatumye serivizi z’ubuvusi zirushaho kunoga.

JPEG - 152.9 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias

Yagize ati:” Icyakozwe ni ukubahiriza icyo dusabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora udusaba, guha serivisi nziza abo tuyobora. Kuba servisi rero ubu abaturage bavuga ko zimeze neza, ni ibyo kwishimira ariko haracyari byinshi dushaka kugeraho kuko turifuza kugera ku 100%.”

Ubushakashatsi ku mitangire ya servisi, bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko mu mwaka wa 2018 imitangire ya servisi yazamutseho 3% ugereranyije n’umwka wari wabanje, kuko yavuye ku kigero cya 67% igera kuri 70% mu gihugu.

JPEG - 46.6 kb
Bamwe mu baturage baba bagiye kwivuriza mu bigo nderabuzima no mu bitaro bitandukanye. aha ni ku bitaro bya Kibirizi/Gisagara

JPEG - 152.9 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo