Imiryango 13 y’i Musanze ntifite aho kwikinga nyuma y’imvura idasanzwe-Amafoto

Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa 5 Ukuboza 2019 mu Karere ka Musanze igateza inkangu mu Mirenge ya Muko na Kimonyi, ubu imiryango 13 yasenyewe amazu ikanangirizwa imyaka yabo, ntifite aho kwikinga.

Ubwo iyi mvura yagwaga yamanuye umusozi iwutura hejuru y’inzu z’abaturage zirasenyuka.

Abaturage bo muri iyi Mirenge bavuga ko uwo musozi waridutse mu gicuku saa saba, barara bahagaze, gusa ku bw’amahirwe nta muturage wahasize ubuzima nubwo hasenyutse amazu 13.

Abakuwe mu byabo n’ iyi nkangu barasaba guhabwa ubutabazi bw’ ibanze kuko ibikoresho byabo byose byangijwe n’ iyi nkangu yanabangirije imyaka bari bafite mu mirima.

Umwe muri bo yagize ati “Twasaba ubuyobozi kugira ngo twe dutuye mu manegeka barebe ahantu batwerekeza, kuko nk’ ubu kugera izi saha hari andi mazu yitse, bareba ahantu badushyira bakadutuza nko mu mudugudu”.

Kazungu Mugabo Cyprien, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza yabwiye RBA ko barimo kubarura ibyangijwe n’iyi nkangu byose. Avuga ko abadafite aho bakinga umusaya baracumbikirwa na bagenzi babo nk’ uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere mpagarariye twasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko n’Umurenge wa Kimonyi kugira ngo babarure byihuse ibyangiritse ariko nkuko bisanzwe mu muco Nyarwanda abaturage baracumbikirwa na bagenzi babo. Abadafite ubushobozi bwo gukodesha Akarere kafatanya n’Umurenge kugira ngo babakodeshereze mu gihe batabona aho batura”.

Igikorwa cyo kubarurwa ibyangijwe n’iyi nkangu ntabwo kirarangira gusa magingo aya ibimaze kubarurwa byagijwe n’iyi nkangu bifite agaciro ka miliyoni 17.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere baraburira ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo birimo Kenya, Uganda n’u Burundi ko bigiye kugusha imvura nyinshi izateza imyuzure.


Inzu 13 zasenwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi


Imiryuango 13 ntifite aho gukinga umusaya

Victoire yavuze ku gihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo n’ibindi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo