Imirwano hagati y’Ingabo z’u Rwanda na FLN yaguyemo babiri

Mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave, haraye habereye imirwano y’abarwanyi ba FLN bateye baturutse muri Komini Mabayi mu Burundi Ingabo z’u Rwanda zikabasubizayo ndetse babiri muri bo zikabica.

Amakuru yizewe ni uko iyo mirwano yatangiye ahagana saa Tatu z’ijoro n’iminota 11. Kuri iyo saha, abarwanyi baturutse mu Ishyamba rya Kibira i Burundi barashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu Kagari ka Nyamuzi.

Ako kanya Ingabo z’u Rwanda zahise zibasubiza inyuma, zibarasaho bamwe muri bo barakomereka abandi barapfa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hari amakuru ko hari imirambo ibiri iri muri ako gace y’abo barwanyi.

Saa Saba z’ijoro hongeye kumvikana amasasu, aho abo barwanyi bongeye kugaruka, Ingabo z’u Rwanda zikabasubiza inyuma. Bivugwa ko bashobora kuba bari bagarutse gutwara imirambo y’abantu babo bari bapfuye.

Hari ibikoresho bitandukanye byafatiwe muri ako gace by’abo barwanyi birimo imbunda, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo kimwe, amasasu n’impuzankano ebyiri ziranga ingabo z’u Burundi.

Nyuma yo kuraswaho, aba barwanyi bahise bahungira mu Ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko bariya barwanyi b’Umutwe wa FLN uhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagabye kiriya gitero hagati ya saa tatu na 15 (21:14’) na saa tatu na 35 (21:35) z’ijoro.

Rivuga ko bambutse baturutse ahitwa Giturashyamba ryo muri Komini ya Mabayi mu Burundi ubundi bakambuka mu mugezi wa Ruhwa uri muri metero 100 ngo ugere mu Rwanda mu Mudugudu wa Rwamisave, mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge Bweyeye.

Iri tangazo rivuga ko bariya barwanyi ba FLN basanze ingabo z’u Rwanda ziri maso bagahita bakozanyaho maze babiri muri bariya barwanyi bagahita bapfa.

Igisirikare cy’u Rwanda gitangaza kandi ko cyafashe bimwe mu bikoresho bya bariya barwanyi birimo Imbunda imwe ya submachine gun, magazine z’amasasu zirindwi ndetse na Grenade imwe yo mu bwoko bwa tortoise.

Ingabo z’u Rwanda kandi zafashe icyombo kimwe cya bariya barwanyi ndetse n’impuzankano ebyiri z’igisirikare cy’u Burundi.

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko bariya barwanyi bahise basubira mu Burundi nubundi banyuze ya nzira bari baciyemo mu mugezi wa Ruhwa ugabanga agace ka Ruhororo ko muri Komini ya Mabayi ndetse n’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Iri tangazo risoza rivuga ko bariya barwanyi bahise basubira mu ishyamba rya Kibira aho basanzwe bafite ibirindiro bahashinze.

Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

Herman Nsengimana kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu gace ka Bweyeye hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ihana imbibi n’u Burundi, aho bitandukanywa n’ishyamba rya Nyungwe n’Umugezi wa Ruhwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo